Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya: Umukecuru Akurikiranyweho Kugurisha Uruhinja Rw’Iminsi Itanu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kenya: Umukecuru Akurikiranyweho Kugurisha Uruhinja Rw’Iminsi Itanu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 April 2023 10:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukecuru wo muri Kenya  uri mu rubanza aho aregwa kugurisha umwuzukuru we Sh400,000, ni ukuvuga  arenga gato Miliyoni Frw 3.2.

Ishami rya Polisi ya Kenya rivuga ko uriya mukecuru( bahaye amazina ya CNM) yafashwe n’abapolisi bari bigize abaguzi bashaka kugura uwo mwana.

Yafashwe taliki 09, Mata, 2023.

Uwo mukecuru ukekwaho gukora buriya bucuruzi yafatiwe ahitwa Kakamega.

Yagiye kugurisha umwuzukuru we amwibye umukobwa we wari uherutse kumubyara.

Uwo mukobwa we afite imyaka 16 y’amavuko.

CNM yari yasezeranyije umukobwa we ko ajyanye umwuzukuru we i Nairobi kugira ngo abe amurera nka Nyirakuru.

Hagati aho uwo mukecuru yapanze umugambi wo kuzamugurisha arangije abiganiriza abantu, umwe muri bo aza kumenera ibanga Polisi.

Abapolisi bamaze kumva ayo makuru bapanga uburyo uwo mukecuru yazafatwa.

Bamubwiye ko bazamuha Sh300,000 ariko we yashakaga Sh400,000.

Yafatiwe muri restaurant…

 Nyuma yo kumenya igiciro mukecuru yifuzaga, abapolisi bigize abaguzi hanyuma basaba uwo mukecuru ko bazahurira muri restaurant.

Mukecuru yaraje aganira n’abo baguzi ariko bidatinze bahita bamufata, bamwambika amapingu, bafata uwo mwana bamujyana mu kigo kirererwamo abandi bana.

 Uwo mukecuru yajyanywe kuri station ya Polisi yahitwa Kasarani.

Nyina w’uwo mwana nawe yarafashwe kugira ngo azatange ubutangabuhamya.

Ku rundi ruhande uwo mukecuru ahakana ibyo aregwa.

Yabaye arekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate ya Sh200,000.

Urubanza rwe ruzumvwa taliki 09, Gicurasi, 2023.

TAGGED:KenyaPolisiUmukecuruUmwanaUmwuzukuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Huye: Umuhati Wo Gushaka Abamaze Icyumweru Mu Cyobo Wakomwe Mu Nkokora
Next Article Abatutsi Bo Muri Kivu Y’Amajyepfo Bugarijwe N’Inyeshyamba Zahawe Rugari Na Leta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

You Might Also Like

Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?