Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya: Umupolisi Mukuru Yarasiwe Mu Rukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kenya: Umupolisi Mukuru Yarasiwe Mu Rukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 June 2024 8:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umupolisi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Kenya yishwe arashwe nyuma yuko arashe umucamanza mu rukiko mu murwa mukuru Nairobi.

Uwo mupolisi w’ipeti rya ‘Chief Inspector of Police’ (CIP) yarashe umucamanza mukuru Monica Kivuti wo mu rukiko rwa Makadara, nyuma gato yuko afashe icyemezo mu rubanza amakuru avuga ko umugore we aregwamo.

Bivugwa ko uwo mupolisi mukuru yarakajwe n’icyemezo cy’urukiko cyo kuburizamo gufungurwa by’agateganyo kw’umugore we nyuma yuko yari yarabuze.

Uwo mupolisi mukuru, watangajwe ko yitwa Kipchirchir Kipruto, ukuriye stasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu burengerazuba bwa Kenya, yahise asohora imbunda arasa umucamanza, aramukomeretsa.

Abandi bapolisi bakuru bari bari mu rukiko basubije ako kanya, umwe muri bo arasa uwo mupolisi mukuru watangiye kurasa, aramwica.

Muri uko kurasana, abandi bapolisi bakuru batatu bakomeretse, nkuko bikubiye muri raporo ya polisi y’ukuntu byagenze.

Uwo mucamanza n’abapolisi bakuru bakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro.

Urwego rw’ubucamanza rwa Kenya rwavuze ko uwo mucamanza “yasheshe kurekurwa by’agateganyo hatanzwe ingwate ku muntu ushinjwa utaritabye urukiko ndetse wari wananiwe gutanga ibisobanuro bishimishije ku kutitaba urukiko“.

Itangazo ry’urwo rwego ryagize riti “ Ako kanya iki cyemezo kigitangazwa, umuntu yarashe umucamanza amukomeretsa mu mayunguyungu”.

Iryo tangazo ryavuze ko amakuru y’ibanze avuga ko “uwarashe ni umupolisi mukuru washakanye n’ucyekwa”.

Polisi ya Kenya yavuze ko uwo mupolisi mukuru yari ari mu rukiko “ku mpamvu zitazwi”.

Polisi ya Kenya yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateje uko kurasa.

Urwego rw’ubucamanza rwavuze ko ruzavugurura ingamba z’umutekano ndetse rwijeje umutekano abakozi bo mu bucamanza n’abandi bagana inkiko.

Umwanditsi mukuru w’ubucamanza Winfridah Mokaya yagize ati “Nk’umuryango w’ubucamanza, twifurije mugenzi wacu gukira vuba. Tunihanganishije umuryango w’umupolisi mukuru wapfiriye muri ibi byabaye bibabaje.”

TAGGED:featuredKenyaUmupolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nduhungirehe Ati: ‘Nzakoresha Ubunararibonye Mfite Mu Kubanisha u Rwanda N’Amahanga’
Next Article Kagame Yabwiye Abayobozi Bakuru Ko Muri Bo Nta Kamara Ibarimo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abaturage 354 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?