Perezida William Ruto yatangaje ko igihugu kigiye kujya mu cyunamo kizamara icyumweru abaturage bazirikana kandi bunamira Raila Odinga, umunyapolitiki ukomeye waraye uguye mu Buhinde azize umutima.
Uyu mugabo yafashwe n’umutima aho yari ari mu Buhinde bamwihutana bamujyana kwa muganga ariko biranga aratabaruka.
Ni umunyapolitiki wagerageje kuba Perezid awa Kenya inshuro eshanu biranga.
Amahirwe y’ubuyobozi bwisumbuyeho yari aherutse kuyagerageza ngo arebe ko yaba Perezid awa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe ariko nabwo atsindwa n’umudipolomate wo muri Djibouti.
Perezida William Ruto yatangaje ko amabendera yose agomba kururutswa akagezwa hagati.
Ruto yavuze ko imihango yose yo gusezera kuri Odinga izayoborwa na Visi Perezida we Kindiki, nyakwigendera akazasezerwa mu cyubahiro kigenewe abayobozi bakuru b’igihugu.
Odinga kandi yigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya.