Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya Yatanze Kandidatire Yo Kuyobora EAC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Kenya Yatanze Kandidatire Yo Kuyobora EAC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2021 7:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kubera ko Umurundi Liberat Mufumukeko yarangije Manda ye you kuyobora Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, ubu Kenya yatanze Kandidatire yayo kugira ngo izasimbure u Burundi.

The East African iherutse gutangaza ko hari abakozi mu nzego nkuru za EAC banenga umusaruro Mfumukeko yatanze mu myaka ine amaze ayobora uru Muryango.

Yagiye ku buri buriya buyobozi muri 2016 asimbuye Umunyarwanda Dr Richard Sezibera. Tariki 26, Mata, 2016 nibwo yatangaye akazi mu buryo bweruye.

Abasesengura umusaruro we bavuga ko udashamaje.

Babyemeza iyo basesenguye ibyo yakoze bakabigeranya n’ibyo yasabwaga gukora hashingiwe ku nkingi enye Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba wubakiyeho.

Biteganyijwe ko mu Nama izahuza Abakuru b’ibihugu bigize uyu Muryango itazerana tariki 27, Gashyantare, 2021 ari bwo hazatorwa uzasimbura Liberat Mfumukeko.

Abanenga imikorere ya Mfumukeko muri iyi manda y’imyaka ine, bavuga ko aho guhuza ibikorwa by’Umuryango ahubwo yahanganye n’abashinzwe inzego zawo harimo n’abo mu Nama Nkuru y’Abaminisitiri, Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu Muryango ndetse n’Abacamanza mu Rukiko rwawo .

-Gushyiraho uburyo bumwe bw’imisoro n’amahoro( Customs Union), Gushyiraho Isoko Rimwe,(Common Market Protocol) Gushyiraho Ifaranga Rimwe( Monetary Union) no Guhuza inzego za Politiki z’ibi bihugu bikagira umurongo umwe ubigenga( Political Federation).

Mfumukeko yisobanuye…

Mfumukeko avuga ko ibyo bamushinja atari byo, ko ntako atagize ngo Umuryango ayoboye ubona amafaranga yo gukoresha mu mishinga minini ufite.

Yagize ati: “Amafaranga yarashatswe kandi ashyirwa mu mishinga twiyemeje. Nagize uruhare mu kubona amafaranga yo gushyira mu mishinga nka Lake Victoria Basin Commission, LVFO, IUCEA (yo kuzamura uburezi), CASSOA (wo guteza imbere iby’indege), Komisiyo yo gukora ubushakashatsi mu by’ubuzima, n’indi mishinga ya Leta zigize uyu Muryango.”

 Ku byerekeye ingingo y’uko igihugu cye[Burundi] cyatinze gutanga umusanzu wacyo, Liberat Mfumukeko yavuze ko ibyo kutawutanga bitatangiranye n’ubuyobozi bwe, ahubwo ko byahozeho mbere y’uko atangira akazi.

Avuga ko yibukije ibihugu byose bagize EAC inshingano zabyo zo gutanga umusanzu.

Mfumukeko avuga ko yagize uruhare mu gushyiraho ahantu 15 ho guhuriza hamwe uburyo bw’imisoreshereze buhuza imipaka.

Ku byerekeye guhuriza hamwe imikoranire y’abatuye aka karere, Liberat Mfumukeko avuga ko yagize uruhare mu koroshya ingendo z’abatuye aka karere binyuze mukiswe East African international e-passport yatangijwe muri 2017.

Uzamusimbura azahura n’akazi katoroshye ko gukosora ibyo Mfumukeko avugwa ho yasize adakoze cyangwa yasize akoze nabi.

TAGGED:KandidatireMfumukekoUmusaruro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Video Yerekana Urupfu Rwa Ambasaderi W’u Butaliyani
Next Article Gen. Alex Kagame Yasabye Ab’I Rubavu Kuryamira Amajanja
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Arabie Saoudite: Kagame Azatanga Ikiganiro Ku Umutekano Mu By’Ubukungu

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

Kigali: Bafatanywe Udupfunyika 617 Tw’Urumogi

Inzoga Z’Inkorano Zikomeje Kwangiza Ubuzima Bw’Abanyarwanda

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Ubufaransa Bugiye Gukoresha Inama Ku Mutekano Mu Karere

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Guhurira Muri Amerika Kwa Kagame Na Tshisekedi Kwimuriwe Mu Ugushyingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nyakarundi Yaganirije Bagenzi Be Ba Somalia Na Qatar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ubusugire Bw’Igihugu Bushingiye No Kubo Mufatanya- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Hakenewe Miliyari $ 50 Zo Gusana Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?