Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Abaturage Batangiye Ibikorwa By’Isuku Bitegura CHOGM
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kicukiro: Abaturage Batangiye Ibikorwa By’Isuku Bitegura CHOGM

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 March 2022 2:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’inzego z’umutekano hamwe n’abafatanyabikorwa bako batangije ubukangurambaga  mu Karere kose bugamije kongera isuku hitegurwa CHOGM.

Ku rwego rw’Akarere ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Gako.

Abayobozi bari bahagarariwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa wungirje w’aka Karere witwa Adalbert Rukebanuka.

Yasabye abatuye Akarere ka Kicukiro cyane cyane abacuruzi gutunganya aho bakorera ubucuruzi, bagasiga irangi amaduka yabo kandi bakibuka gutandukanya imyanda ibora n’itabora.

Ubusanzwe imyanda itabora iba ishobora kunagurwa igakorwamo ibindi bikoresho n’ubwo atari ko bimeze ku myanda yose.

Muri Masaka ya Kicukiro ho batangiye gushyiraho ibikorwa remezo byanditseho CHOGM

Imyanda ibora iyo iba ari myiza kuko hari ubwo ihinduka ifumbire.

Bamwe mu bacuruzi basabye ubuyobozi kubaha uburenganzira bwo gusana uko buri wese abyumva.

Umwe  muri bo ati: “ Kubera ko twese tutanganya ubushobozi kandi bamwe bakaba bashaka gusana inzu birenze kuyisiga irangi, twifuzaga ko mwatanga uburenganzira buri wese agasana uko abishoboye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwababwiye ko uwashaka gusana nk’igisenge cy’iduka cyangwa ikindi kintu yakwandikira Akarere abisaba kandi ngo kubona ibyangombwa bizihutishwa.

Ubukangurambaga bwo gusana buzakorwa mu gihe cy’Icyumweru kimwe, ni ukuvuga guhera kuri uyu wa Mbere taliki 21, kugeza taliki 25 Werurwe, 2022.

Umurenge wa Masaka ufite udusanteri twinshi tw’ubucuruzi ariko ubukangurambaga bwatangirijwe mu gasenteri kitwa Gahoromani.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro

Ni kamwe mu dusanteri dushyushye kandi duturiye umuhanga mugari ujya i Kigali urututse mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Gahoromani ni agasanteri k’ubucuruzi hashyuha

Abagatuye basabwe kandi gusukura imihanda itandukanye, gutera ibyapa, gutera irangi ku nzu z’ubucuruzi no gutoranya imyanda ibora n’imyanda itabora, igatandukanywa igashyirwa mu bimpoteri bitandukanye.

TAGGED:CHOGMfeaturedInzuIrangiIsukuKicukiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umujyi Wa Kigali Mu Gukuraho Kiosques Ngo Ntibiri Mu Kwitegura CHOGM
Next Article Amafoto: Indege Yari Irimo Abantu 133 Bose Bashobora Kuba Ntawarokotse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?