Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Abibisha Intwaro Gakondo Bahangayikishije Abatuye i Gahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kicukiro: Abibisha Intwaro Gakondo Bahangayikishije Abatuye i Gahanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 February 2023 7:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umurenge wa Gahanga ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro. Mu minsi yabanjirije n’ikurikiye Ubunani ubujura bukorwa n’abitwaje intwaro gakondo bwariyongereye none abatuye Akagari ka Kagasa baratabaza.

Abibasiwe kugeza ubu ni abo mu Mudugudu wa Nyakaguma bataka ubujura bukorwa n’insoresore zitwaza intwaro za gakondo.

Izo nsoresore zihengera bwije mu kabwibwi zigatega abaturage bwiriyeho zikabatema zikabambura utwabo.

Mu buryo bwumvikana, abaturage babwiye itangazamakuru ko hari impungenge z’uko hari n’abazahaburira ubuzima niba Polisi n’izindi nzego z’umutekano zitabatabaye ngo zikome imbere abo bagizi ba nabi.

Aba bavuga ko bafite impungenge kuko bashobora no kuhaburira ubuzima.

Umwe mu batuye umudugudu wa Nyakaguma yagize ati: “Batega bahereye kuri sitasiyo Merez, ukamanuka umuhanda ujya mu Kiyanja, ukagera ku kazu k’amazi. Nari ntashye ari nimugoroba, banteze ari saa moya za nimugoroba(7h00h), mvuye mu kazi.”

Avuga ko yazamutse uwo muhanda ageze hafi y’ikirombe cy’amabuye baba baramufashe bamwaka telefoni bazunguza imihoro bashaka kumutema arayibaha baragenda!

Abavugwaho gukora urwo rugomo baba bafite ibikapu by’imikara, bambaye imyenda y’imikara, ingofero na bote byose by’umukara.

Ubuyobozi nta buremere bubiha…

Uriya muturage yabwiye UMUSEKE ko yagejeje ikibazo cye k’ubuyobozi mu nzego z’ibanze bumusubiza ko ari ari ‘uguhindira kw’abaturage.’

‘Uguhindira kw’abaturage’ ni imvugo yumvikanisha ko ibyo abaturage baba bavuga ‘ari amakabyankuru’.

Uwo muturage avuga ko  yitabaje Umuyobozi w’Umudugudu n’irondo ariha amakuru y’ubwo bugizi bwa nabi ariko nta cyakozwe.

Ati: “ Turasaba ko hakorwa irondo ry’umwuga, bakamenya ko inzego z’umutekano zihari.”

Undi avuga ko  abo bajura bamara kwambura abaturage bagahungira mu kirombe.

Icyakora ngo ntibaza buri gihe kuko basiba rimwe cyangwa kabiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, avuga ko ubujura bukorwa ndetse ko hari n’abatawe muri yombi cyakora ko ‘ubwitwaje intwaro gakondo atabuzi.’

Ati: “Ibyo bikorwa ntabyo tugira iwacu. Nta kibazo cy’abantu bitwaje imihoro dufite mu Murenge.”

Avuga ko abajura baba i Gahanga n’uko baba n’ahandi hose kandi ngo barafatwa bagafungwa, bakagezwa mu bugenzacyaha.

Gusa ngo ntabwo ari ikibazo cy’imihoro.

TAGGED:AbajurafeaturedGahangaGitifuIkirombeKicukiroUmurenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakozi 88 Ba RIB Barirukanywe Mu Myaka Itanu Ishize- (Rtd) Col Ruhunga
Next Article Zambia Yafunze ‘Abazungu’ Bo Muri Croatia Bashinjwa Gucuruza Abana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?