Saa mbiri z’ijoro nibwo umusore witwa Eric Murenzi wari uvuye gupagasa yahuriye n’umugizi wa nabi mu gishanga kiri ahitwa KAJEKE( kigabanya Nyakabanda na Kabeza) mu Karere ka Kicukiro amutera icyuma mu irugu. Yamwambuye Frw 18, 000 na telefoni.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe.
Ni mu isangano ry’Umudugudu wa Nyarurembo n’uwa Mwijuto muri Nyakabanda.
Uwatewe icyuma ni umusore muto kuko amakuru twamenye avuga ko afite imyaka 18 y’amavuko akaba yari avuye gupagasa atashye mu Busanza bwa Kanombe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza witwa Shadrak Mukiza avuga ko uriya musore ari we wabatekerereje ibyamubayeho nyuma yo kumugeza kwa muganga ngo apfukwe kuko yavaga amaraso menshi.
Bamujyanye kimuviriza i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Eric Murenzi yabwiye abayobozi ko yari avuye gupagasa ageze ku muhanda uva Sonatubes ujya ahitwa kwa Didi aba ari ho asakiranira n’uwo mugizi wa nabi.
Uwo mugizi wa nabi yari umwe, atangira gushaka kumwaka telefoni n’amafaranga ye, undi amurwanyije nibwo yahise amutera icyuma mu irugu.
Murenzi yahise arekura iyo telefoni igisambo kumuhubuzamo ikofi irimo Frw 18,000 kiranduruka!
Yatabaje icyo gisambo kirukira mu mirimo y’ibigori iri hafi aho.
Gitifu wa Kabeza avuga ko kiriya gishanga gikunze gukorwamo operations nyinshi zo kukirukanamo ibisambo n’abanywi b’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko mu gihe cy’iminsi mikuru nta muntu wahahuriye n’ibibazo kubera ko ubuyobozi bwabanje kuhagenzura bihagije.
Shadrack Mukiza avuga ko ari buvugane na mugenzi we uyobora ku gice cya Niboye na Nyakabanda buri ruhande rugakaza ingamba zo kurinda aharwo kugira ngo ibisambo n’abandi bagizi ba nabi babuzwe ubwinyagamburiro.
Ati: “ Ni ubutumwa biduhaye kuko turi buze kuvugana uko mugenzi wanjye yajya arinda hakurya natwe dukarinda hakuno, tukanagenzura niba nta bagome biyongereye.”
Muri Kabeza kandi haherutse kuvugwa ikibazo cy’umugabo wapfiriye ku buriri bwe n’umugore we, bikaba byaraketswe ko uwo mugore yaba yarabigizemo uruhare runaka.