Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Ku Ndobo Y’Ubunyobwa Yashyizeho MoMo Pay, Bwatumye Yorora Inka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kicukiro: Ku Ndobo Y’Ubunyobwa Yashyizeho MoMo Pay, Bwatumye Yorora Inka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 November 2022 10:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwihaye Protogène ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko. Yaje mu Mujyi wa Kigali aturutse mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero aje gushaka ubuzima. Yabwiye Taarifa ko mu myaka itatu amaze acuruza ubunyobwa, byamwunguye k’uburyo afite inka eshatu.

Avuga ko ubwo yazaga mu Mujyi  wa Kigali yari afite intego yo kuzacuruza akiteza imbere, akagura na moto.

Ubwo twavuganaga, yatubwiye ko yatangiye kwiga kiriya kinyabiziga.

Uwihaye afite ababyeyi batuye mu Murenge twavuze haruguru kandi bamwitaho.

Avuga ko amafaranga abonye ayoherere iwabo kugira ngo bamubikire ariko baniyiteho.

Iyo arebye ahita abona mfite MoMo Pay ntavunike ambaza niba nyifite.

Ati: “ Naracuruje mbona Frw 10,000 mu gihe cy’amezi atandatu kandi nari nashoye Frw  4500. Narakoze mu gihe cy’amezi atandatu mbona ariya mafaranga  ngura ingurube n’inka ubu nzorereye iwacu muri Hindiro.”

Ngo yaguze ingurube ebyiri, imwe arayiragiza, indi iwabo barayirangira .

Iyo yaragije iwabo yarabwaguye, ibibwana bimaze kwigira hejuru, arabigurisha asigarana Nyina.

Nyuma yaje kugurisha izo ngurube yongeranya amafaranga aguramo inka ebyiri n’igice.

Avuga ko icyo yise igice cy’inka ari uku inka ya gatatu ayifatanyije na mushiki we.

Taarifa yamubajije ibanga yakoresheje kugira ngo azigame azagere ku Frw 100,000 kandi yarashoye Frw 4,500 asubiza ko atangira gucuruza, ibiribwa bitahendaga nk’uko bimeze muri iki gihe.

Ati: “ Mbere bwo imihahire ntabwo yari ikaze, naragendaga ngacuruza nakunguka nka Frw 3,000 nkarya nka Frw 1000 ayandi ngahita nyohereza mu rugo.”

Protogène Uwihaye afite igare rikora ubunyonzi rimwinjiriza Frw 1000 ku munsi, akaba atuye mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga.

Akunda ikoranabuhanga…

Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto afite uburyo bwo gucuruza ubunyobwa bugaragaramo ubusirimu cyane.

Ku ndobo acurizamo ubunyobwa yashyizeho icyapa kiriho Kode ye ya Mobile Money, umukiliya yishyuriraho.

Ni Kode iherekejwe n’amazina ye kugira ngo umukiliya ntiyirirwe ayamubaza.

Ku mukondo w’indobo yashyizeho itara yakuye ku igare rya Siporo, iryo tara akaryatsa iyo bwije kugira ngo abone uko ayora ubunyobwa atabumennye kandi umukiliya akibonera ko abuboye neza ndetse n’aho abukuye.

Ku rundi ruhande rw’umukondo w’iyo ndobo Uwihaye yashyize ihoni avuza iyo asanze abantu bahugiye nko mu makarita cyangwa mu gisoro, akabikora agamije kubamenyesha ko ahari kandi afite icyo bashaka ari cyo ubunyobwa bukaranze.

Mu ntego ze harimo kuzakora agatera imbere, akazagura Moto n’ibindi byose yifuza kuzageraho.

Abahanga mu bucuruzi n’iterambere bavuga ko iyo umuntu atangiye ishoramari akiri muto aba afite amahirwe yo kuzagera k’ubukire hakiri kare.

TAGGED:featuredHindiroNgororeroUbunyobwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bugesera: Umunyamakuru Akurikiranyweho Gukubita No Gukomeretsa
Next Article Raila Odinga Yashinje Ruto Kugira Igihugu Akarima Ke
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abaturage 354 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?