Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kicukiro: Umugabo Yiciwe Iwe, Umugore We Arabicyekwaho Uruhare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kicukiro: Umugabo Yiciwe Iwe, Umugore We Arabicyekwaho Uruhare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 November 2022 9:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Mulindi, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, haramukiye inkuru mbi y’umugabo wabanaga n’umugore we byemewe n’amategeko wishwe n’abantu bamusanze mu cyumba araramo. Hari amakuru avuga ko umugore we ‘ashobora’ kuba abifitemo uruhare kubera ko we nta kintu yabaye ahubwo ko agatabaza.

Andi makuru Taarifa yamenye ni uko ku wa Gatandatu Taliki 19, Ugushyingo, 2022 hari abantu basanze nyakwigendera aho afite iduka, akabari n’icyokezo bamutera umushito mu mutwe  ariko biracecekwa.

Bidateye kabiri rero nibwo ahagana saa munani z’ijoro abantu baje bamusanga mu gitanda baramwica.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Bwana Shadrack Mukiza yabwiye Taarifa ko amakuru y’urupfu rw’uriya mugabo bayamenye bahurujwe n’abashinzwe irondo.

Mukiza yatubwiye ko ntawamenya niba umugore wa nyakwigendera yaragize cyangwa ataragize uruhare muri buriya bwicanyi ariko ngo mu gitondo yari akibazwa n’ubugenzacyaha.

Gitifu Mukiza ati: “ Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere twazindutse duhumuriza abaturage kubera ko bari bacitsemo igikuba ariko ubu abajya mu kazi bakagiyemo, basubije umutima hamwe.”

Ngo inzego zose zahageze.

Asaba abaturage kujya batanga amakuru ayo ari yo yose yerekeranye n’ibyo babona ko bishobora guteza umutekano muke.

Avuga ko iyo ababonye uriya mugabo aterwa umushito baza kubivuga, wenda byari bube ikimenyetso cy’uko yugarijwe, ababikoze bakaba bafatwa bityo n’umugambi wo kumwica ukaba waburizwamo.

Nyakwigendera yabanaga n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bari bafitanye umwana umwe ufite imyaka itatu y’amavuko.

Ikindi twamenye ni uko umugabo yarushaga umugore imyaka 18 y’amavuko kuko yari afite imyaka 42 undi afite imyaka 24 y’amavuko.

Abamwishe bamutekeye ibyuma mu mutwe no mu ijosi.

Amakuru yandi twamenye avuga ko umugore ubwo yabazwaga yavuze ko umugabo we yishwe n’abantu babiri babasanze baryamye, kandi ngo umuryango winjira mu nzu wari ufunguye.

Ngo uyu mugore yagiye kuryama asize umugabo yicaye muri salon, ngo ntiyamenye igihe yaje kuryamira ndetse ntiyanamenye ko yaje akibagirwa gukinga urugi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gusuzumwa kugira ngo bifashe iperereza.

 

TAGGED:featuredKabezaKicukiroUmugaboUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Undi Mudepite Mu Nteko Y’u Rwanda YEGUYE
Next Article FPR- Inkotanyi Igiye Kubaka Ingoro Igezweho Mu Burasirazuba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?