Kigali: Aba DJs Bagiye Guhiganwa Ubuhanga

Bwa mbere mu Rwanda hateguwe irushanwa ry’abahanga mu kuvanga umuziki( DJs) ryiswe DJS Battle Competition, uzaritsinda akazahembwa imodoka ya Benz.

Iyi modoka ifite agaciro ka Miliyoni Frw 25.

Hari n’ibihembo byateguriwe abandi ba DJs bazaza ku mwanya wa kabiri.

Iyi vatiri izahembwa DJ wahize abandi

Ririya rushanwa ryateguwe Sosiyete ya M&K n’aho imodoka yo yatanzwe n’ikigo  Ndoli Safaris, gisanzwe gicuruza kikanakodesha imodoka kandi kizwi cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo.

- Advertisement -

Kubera ko ririya rushanwa rizahuza abahungu n’abakobwa bakora uriya mwuga, umukobwa uzahiga abandi, by’umwihariko, azahembwa miliyoni Frw 5

Undi uzahembwa ni DJ mushya uzaba witwaye neza, akazahembwa miliyoni  Frw 2 .

Kayonga Keithia uri mu bari gutegura iri rushanwa yavuze ko kugeza ubu biteguye k’uburyo mu minsi mike hazatangazwa amakuru yose ajyanye naryo.

Avuga ko habanje gukorwa  ibiganiro n’abaterankunga b’irushanwa kandi ngo bamaze kwemeranya ku mikoranire y’uburyo bizagenda.

Kayonga avuga ko buri mu-DJ  ukorera mu Rwanda yemerewe kuzaryitabira.

Ba DJ bagiye guhatana barebe uhiga abandi ubuhanga

Byitezwe ko taliki 6 Kanama 2022 ari bwo hazamenyekana 20 ba mbere, mu gihe taliki 13 hazamenyekana 10 bazaba bakomeje mu kindi cyiciro.

Tariki 20 Kanama, 2022 ni bwo hazatangazwa batanu bazagera mu cyiciro cya nyuma mbere y’uko ibirori byo guhemba biba ku wa 27 Kanama 2022.

Ifite agaciro ka Miliyoni Frw 20
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version