Polisi mu Mujyi wa Kiagli ifatanije n’izindi nzego n’abaturage yafashe abagabo babiri ivuga ko bacuruza urumogi. Umwe yafaiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, undi afatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali bose bakaba bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 617.
Kuri iki cyumweru nibwo Tariki ya 26, Ukwakira, 2025 saa sita z’amanywa hafashwe uwitwa Harelimana Mustafa w’imyaka 43 afite urumogi udupfunyika 117 afatirwa mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Agatare, Umudugudu w’ Inyambo.
Polisi ivuga ko yararuzaniye abakiliya be mu Rwampara, we akaba atuye Murenge wa Kigali.
Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye arufite, bahita bahamagara inzego z’umutekano ziramufata.
Saa kumi n’imwe z’umugoroba z’uwo munsi hafashwe uwitwa Minsiriho Berinard ufite imyaka 38 afite urumogi udupfunyika 500 afatirwa mu Murenge wa Jali mu Kagali ka Agateko mu Mudugudu wa Urunyinya.
Nawe Polisi ivuga ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage basanzwe bazi ko uyu mugabo acuruza urumogi.
Nawe ngo yemereye Polisi ko urwo rumogi ari urwe akaba yari agiye kurucuruza mu Murenge wa Jabana.
Avuga ko yatangaje ko rwaturutse mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Karambo.
Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwiza mu baturage.
Gahonzire avuga ko ibi ari ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Yungamo ko bigaragaza ko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya.
CIP Wellars Gahonzire avuga ko Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, ikababwira ko bagomba kubireka.
Ati: “Amayeri yose bakoresha arazwi bityo rero kubafata biroroshye bagomba kumenya ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi haba ku muntu ubicuruza no ku muntu ubikoresha.”
Mu Rwanda, urumogi ruri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye kandi umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.


