Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali: Bamwe Mu Bashikuza Abantu Ibyabo Bafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kigali: Bamwe Mu Bashikuza Abantu Ibyabo Bafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 April 2023 9:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu bihe bitandukanye, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abandi bafatanyabikowa bayo yataye muri yombi bamwe mu bantu  bakoraga ubujura bumaze iminsi buvugwa mu Mujyi wa Kigali n’ahandi.

Amakuru yavugaga ko abo bantu bibaga, bagakometsa ndetse bamwe bakica abo babaga bamaze kwiba.

Abo Polisi yaraye yeretse itangazamakuru ni abavugwaho ubujura bwabaye taliki 10 Mata, 2023.

Icyo gihe bateze abantu mu muhanda Rwandex-Sonatubes babambura telefone n’amafaranga bakanabakomeretsa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko bariya bantu bafashwe mu bihe bitandukanye binyuze ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abafashwe ni abasore batanu bakurikiranyweho ubujura burimo gushikuza no gukomeretsa abantu. Mu gihe cya vuba hari ku italiki 10 Mata, ahagana saa saba z’ijoro, bategeye abantu ku muhanda wa Rwandex-Sonatubes babambura telefone n’amafaranga, amakuru aza gutangwa n’umuntu wari uhanyuze agiye gutabara nawe bamutera amabuye”.

CIP Twajamahoro avuga ko hahise hatangira iperereza haza gufatwa bamwe mu bakekwaga.

Abafashwe kandi bose ngo bari barigeze kujyanwa mu bigo ngororamuco.

Bajya gufatwa bose, habanje gufatwa umwe, aza gutanga amakuru yatumye n’abandi bafatwa.

- Advertisement -

Batatu bafatiwe mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, undi umwe afatirwa mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi aho yari yarabanje kuba akaza kuhasubira nyuma yo kwiba.

Yashishikarije ababyeyi kurushaho kwita ku nshingano zo guha uburere abana babo.

CIP Twajamahoro asaba ababyeyi n’abaturanyi muri rusange kujya batanga amakuru ku bana babo bakora ibikorwa by’ubwicamategeko kugira ngo bakurikiranwe nibiba ngombwa bajyanwe kugororwa.

Yihanangirije abantu bose biba n’abatekereza ko ari yo nzira yagira icyo ibagezaho, ko ‘nta mwanya bafite’ mu muryango nyarwanda.

Uwibwe yasobanuye uko byamugendekeye…

Rubera Prince wasagariwe n’iri tsinda ry’abajura yavuze ko yibwe ubwo yari atashye ari kumwe n’abandi.

Bageze mu muhanda uva Sonatubes werekeza Rwandex babona umuntu wari urimo gutabaza, bagerageza kumutabara.

Ubwo bari basohotse, abajura batangiye kubatera amabuye.

Ati: “ Nasize mugenzi wanjye mu modoka nsohoka niruka mbasanga, badutera amabuye rimwe rimena ikirahuri cy’imodoka, cyakora ku bw’amahirwe uwo bamburaga ahita yiruka arabacika, dusubira inyuma tujya gutabaza abapolisi bo mu muhanda, tugarukanye nabo dusanga bagiye”.

Avuga ko bibabaje kuba abajura badatinya no kwamburira abantu ku matara.

Ashimira Polisi y’u Rwanda ku ngamba yashyizeho zo gukurikirana no gufata abagaragara mu bikorwa by’ubujura.

Ingingo ya 168 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Ingingo ya 170 yo ivuga ko; uwiba akoresheje intwaro, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 7.

Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

TAGGED:AbajuraPolisiTwajamahoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ababyeyi Batize Ntibabona Uko Basobanurira Abana Iby’Imyirorokere
Next Article Huye: Umuhati Wo Gushaka Abamaze Icyumweru Mu Cyobo Wakomwe Mu Nkokora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?