Mu bihe bitandukanye, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abandi bafatanyabikowa bayo yataye muri yombi bamwe mu bantu bakoraga ubujura bumaze iminsi buvugwa mu Mujyi wa Kigali n’ahandi.
Amakuru yavugaga ko abo bantu bibaga, bagakometsa ndetse bamwe bakica abo babaga bamaze kwiba.
Abo Polisi yaraye yeretse itangazamakuru ni abavugwaho ubujura bwabaye taliki 10 Mata, 2023.
Icyo gihe bateze abantu mu muhanda Rwandex-Sonatubes babambura telefone n’amafaranga bakanabakomeretsa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko bariya bantu bafashwe mu bihe bitandukanye binyuze ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Abafashwe ni abasore batanu bakurikiranyweho ubujura burimo gushikuza no gukomeretsa abantu. Mu gihe cya vuba hari ku italiki 10 Mata, ahagana saa saba z’ijoro, bategeye abantu ku muhanda wa Rwandex-Sonatubes babambura telefone n’amafaranga, amakuru aza gutangwa n’umuntu wari uhanyuze agiye gutabara nawe bamutera amabuye”.
CIP Twajamahoro avuga ko hahise hatangira iperereza haza gufatwa bamwe mu bakekwaga.
Abafashwe kandi bose ngo bari barigeze kujyanwa mu bigo ngororamuco.
Bajya gufatwa bose, habanje gufatwa umwe, aza gutanga amakuru yatumye n’abandi bafatwa.
Batatu bafatiwe mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, undi umwe afatirwa mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi aho yari yarabanje kuba akaza kuhasubira nyuma yo kwiba.
Yashishikarije ababyeyi kurushaho kwita ku nshingano zo guha uburere abana babo.
CIP Twajamahoro asaba ababyeyi n’abaturanyi muri rusange kujya batanga amakuru ku bana babo bakora ibikorwa by’ubwicamategeko kugira ngo bakurikiranwe nibiba ngombwa bajyanwe kugororwa.
Yihanangirije abantu bose biba n’abatekereza ko ari yo nzira yagira icyo ibagezaho, ko ‘nta mwanya bafite’ mu muryango nyarwanda.
Uwibwe yasobanuye uko byamugendekeye…
Rubera Prince wasagariwe n’iri tsinda ry’abajura yavuze ko yibwe ubwo yari atashye ari kumwe n’abandi.
Bageze mu muhanda uva Sonatubes werekeza Rwandex babona umuntu wari urimo gutabaza, bagerageza kumutabara.
Ubwo bari basohotse, abajura batangiye kubatera amabuye.
Ati: “ Nasize mugenzi wanjye mu modoka nsohoka niruka mbasanga, badutera amabuye rimwe rimena ikirahuri cy’imodoka, cyakora ku bw’amahirwe uwo bamburaga ahita yiruka arabacika, dusubira inyuma tujya gutabaza abapolisi bo mu muhanda, tugarukanye nabo dusanga bagiye”.
Avuga ko bibabaje kuba abajura badatinya no kwamburira abantu ku matara.
Ashimira Polisi y’u Rwanda ku ngamba yashyizeho zo gukurikirana no gufata abagaragara mu bikorwa by’ubujura.
Ingingo ya 168 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.
Ingingo ya 170 yo ivuga ko; uwiba akoresheje intwaro, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 7.
Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.