Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali Car Free Zone Yatangiye Guhabwa Isura Nshya nka ‘Imbuga City Walk’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Andi makuru

Kigali Car Free Zone Yatangiye Guhabwa Isura Nshya nka ‘Imbuga City Walk’

admin
Last updated: 16 March 2021 11:58 am
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gutunganya agace gaherereye mu mujyi rwagati kahariwe abanyamaguru kazwi nka Kigali Car Free Zone, ku buryo hagomba guhinduka ahantu hihariye ku batuye umujyi wa Kigali n’abawugenda.

Ako gace kagizwe n’umuhanda KN 4 Avenue, ku wa 26 Kanama 2015 nibwo kahinduwe ak’abanyamaguru gusa, batangira kuwukoresha batabisikana n’ibinyabiziga kuko byahise bihindurirwa inzira.

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya kari kagizwe n’umuhanda gusa ushaje kubera kumara igihe udatunganywa, mu gihe gahunda yari ukuhagira ahantu hagezweho abantu bashobora kwicara bakaruhuka cyangwa bakagura ibyo bakeneye, hakitwa Imbuga City Walk.

Mbere y’umwaduko wa COVID-19 haberaga amamurikabikorwa, ariko ubu yarahagaze.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ako gace gace kazwi nka Car Free Zone katangiye gutunganywa mu rwego kuhahindura icyanya cyo kwidagadura.

Imirimo yo gutunganya igice cya mbere izamara amezi atatu, irangirane na Gicurasi 2021.

Ako gace nyuma yo gutunganywa kazaba kagizwe n’inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ubusitani, kiosks umuntu ashobora kuguriramo ibintu bitandukanye n’ahagenewe kumurika ibikorwa.

Kazaba kandi gafite ahagenewe imyidagaduro y’abana, intebe rusange z’abashaka kuhaganirira, aho wabona internet nziramugozi (Wifi), ubwiherero rusange n’ibindi.

Gutunganya aka gace byaratinze kubera ko byagombaga gutangirana na Mutarama 2017. Biheruka gutangazwa ko ikigo Savannah Accelerated Development Authority (SADA) ari cyo cyakoze igishushanyo mbonera cy’aka gace.

  • Mbere y’uko aha hantu hatunganywa
  • Nyuma yo gutunganywa hazaba hagezweho
  • Ahazwi nko kwa Makuza mbere yo gutunganywa
  • Nyuma ni uku Kwa Makuza hazaba hameze
  • Imodoka zatangiye gutunganya ahateganye n’ibiro by’Umujyi wa Kigali
  • Nyuma ni uku hazaba hameze
TAGGED:featuredImbuga City WalkKigali Car Free Zone
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CP Kabera Yakingiwe COVID, Ati: ‘Kurikiza Amabwiza Yose Yo Kuyirinda’
Next Article Havumbuwe ‘Izindi Nyandiko Z’Umwimerere’ Z’Abahanuzi Bo Muri Bibiliya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?