Ikigo kitwa Kigali Heights Development Company giherutse kugura inyubako ikomeye yo mu Mujyi wa Kigali yitwa Kigali Heights.
Mu masaha y’umugoroba hateganyijwe ikiganiro n’itangazamakuru kiri bugaruke ku migambi abaguze iyi nyubako bayifitiye mu gihe kiri imbere.
Kiraba saa kumi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki 14, Ukwakira, 2024.
Ikigo Kigali Heights Development Company kiri mu maboko y’ikindi kinini kitwa Fusion Capital Group.
Umuyobozi w’iki kigo witwa Daniel Waweru Kamau niwe uri bube akuriye abari buganirize itangazamakuru ariko haraba hari n’abandi nka James Norman Maclean usanzwe ushinzwe ibikorwa muri Kigali Heights Development Company Limited.
Bombi baraza guha itangazamakuru ibisobanuro ku mikorere mishya iteganyijwe muri Kigali Heights ubwo izaba yamaze guhabwa abandi bantu bo kuyicunga.
Fusion Capital ni ikigo cy’abikorera ku giti cyabo basanzwe bakorera muri Afurika y’Uburasirazuba, bibanda ku byerekeye kwita ku nyubako no kuzibyaza amafaranga.
Ubucuruzi bushingiye ku nyubako haba mu kuzikodesha cyangwa mu kuzibyaza umusaruro mu bundi buryo, u Rwanda ruri mu bihugu byamaze kwinjira muri uru rwego rw’ubucuruzi.
Byinshi mu birebana n’uko Kigali Heights izakoreshwa mu gihe kiri imbere biraza kumenyekana mu kiganiro n’itangazamakuru kiri bube mu masaha make ari imbere.