Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Martine Urujeni yakoranyije Inama yitabiriwe n’abakora mu nzego z’uburezi n’abandi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage kugira ngo bigire hamwe uko abana bose bagana ishuri.
Si ukugana ishuri gusa bizeho, ahubwo barebye n’icyakorwa ngo ntihagire abarita, cyangwa ngo hagire abana baritererwamo inda.
Ni inama yaguye y’uburezi yagombaga kwigirwamo ibibazo bibangamiye uburezi n’uburyo byakemurwa.
Iteranye abana bamaze amasaha macye basubiye ku ishuri.
I Kigali hateraniye inama yaguye y'uburezi isuzuma ibibazo bibangamiye uburezi n'uburyo byakemurwa.
Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, Urujeni Martine yasabye abayitabiriye gukora ibishoboka ku buryo nta mwana uta ishuri, ntawe usiba ndetse ntawuterwa inda. #RBAAmakuru pic.twitter.com/yyZ1em0USR
— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) June 28, 2022
Kuba abayobozi bicaye bakaganira kuri iki kibazo ni igikorwa kiri mu nshingano zabo ariko hari ibibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo biyemeje.
Imwe mu mpamvu zibitera iherutse kugaragazwa ni uko ingengo y’imari yo gufasha mu ishyirwa mu bikorwa bya gahunda zagenewe imibereho myiza y’abana iba nke cyangwa se, ku rundi ruhande, ihari ntikoreshwe ibyo yasabiwe.
Sosiyete Sivile uyobowe na CLADHO iherutse gusaba Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage kuzasaba ko ingengo y’imari yagenewe imibereho myiza y’abana yakongerwa.
Bavuze ko hamwe mu hantu hagomba kongerwa ingengo y’imari ari mu kugaburirira abana ku ishuri, schooling feeding.
Kugaburira abana ku ishuri ni gahunda Guverinoma y’u Rwanda yatangije igamije kuzamura imyigire y’abana kuko umwana ushonje adakurikira neza amasomo, bigatuma ava mu ishuri.
Ibi kandi ni ikintu kiza ku gihugu kuko abana bize neza bavamo abantu bakuru batagwingiye kandi bafitiye igihugu akamaro.
Icyakora n’ubwo muri rusange ingengo y’imari y’u Rwanda yazamutse nk’uko umushinga wayo uherutse kugezwa ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, ngo uriya mushinga uzasuzumwe kuko hari inzego abo muri Sosiyete sivili bavuga ko zagenewe guteza imbere abana zahawe ingengo y’imari nke kandi yari kuzafasha abana kugira ubuzima bwiza.
Ahandi bavuga ko amafaranga yari ahagenewe yagabanutse ni mu rwego rw’ubuzima.
Kuri iyi ngingo, inyandiko ikubiyemo umushinga w’ingengo y’imari( Budget Framework Paper, BFP) yerekana ko mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari yari igenewe urwego rw’ubuzima yari Frw 434,186,227,702, mu gihe mu mwaka wa 2021 ingengo y’imari y’uru rwego yari Frw 354,925,346,160 .
Ni igabanuka ringana na 18.3%.
Hari ikibabaje kurushaho…
Mu Rwanda muri rusange haracyari ibibazo by’imirire mibi akenshi biterwa n’ubujiji butuma ababyeyi badategurira abana amafunguro yuzuye ibyangombwa ngo bakure neza kandi ateguranye isuku.
Ibi bituma abana benshi bagwingira, ahagaragara iki kibazo kurusha ahandi hakaba ari mu Karere ka Nyabihu.
Ku byerekeye amakimbirane mu ngo, imibare itangazwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha yerekana ko mu ngo hakiri ikibazo cy’amakimbirane akenshi aterwa no kutumvikana ku masambu, k’ugucana inyuma n’ibindi.
Ku byerekeye gusambanya abana, inzego za Leta zikunze kuvuga ko ababyeyi muri iki gihe bateshutse ku nshingano zabo zo gukurikirana abana babo ahubwo bahugira mu ‘gushaka ubuzima.’
Uku gushaka ubuzima gutuma ababyeyi batamenya uko abana babo babayeho, inshuti zabo izo ari izo n’ibyo bakoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bikoresha murandasi.
Ku rundi ruhande, ababyeyi bavuga ko imiterere y’ubuzima bw’iki gihe itabemerera gukurikirana abana babo neza nk’uko byahoze.
Abenshi bazinduka kare bakajya ku kazi, bwakwira bakajya kwiga cyangwa gukora akandi kazi kugira ngo bazabone amafaranga yo gutunga ingo, kwishyura amashuri n’ibindi bijyana n’ubuzima bw’iki gihe busaba gukora cyane.
Ibi tuvuze haruguru byiganje mu Mijyi kurusha mu cyaro.