Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kigali Pélé Stadium Yabuze Uyitaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Kigali Pélé Stadium Yabuze Uyitaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 June 2023 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amafoto aherutse gufatwa n’itangazamakuru agaragaza ko Stade ya Kigali yiswe Kigali Pélé Stadium yuzuye ivumbi. Abari bafite isoko ryo kuyitaho ryararangiye ntibabaha irindi ndetse ntihagira n’irindi piganwa ritangwa.

Umujyi wa Kigali ushimirwa ko urangwa n’isuku kandi mu ngeri zose.

Imihanda irakuburwa, abatuye Kigali bakarangwa n’isuku ariko igitangaje ni uko Stade mpuzamahanga yahoze yitwa Régional itumuka ivumbi kandi nta mwaka urashira Perezida Kagame n’ubuyobozi bukuru bwa FIFA bayitashye ubwo yahabwaga izina rya Kigali Pélé Stadium.

Hari muri Werurwe, 2023.

Umunyamakuru w’UMUSEKE uherutse kuyisura yasanze yuzuye ivumbi ndetse n’amashashi ya biswi( biscuits) atumuka.

Amashashi ya Biswi atumurwa n’umuyaga
Iyi stade yitiriwe igihangange Pele

Impamvu y’iri vumbi ryabuze urikubura ngo ni uko abakoraga isuku bagabanyijwe.

N’ubwo muri Kigali n’ahandi mu Rwanda hari ivumbi kubera impeshyi, ni ngombwa ko ahantu hagaragaza isura y’igihugu nka Kigali Pélé Stadium hahora hakeye.

Ubwo yatahwaga muri Werurwe, 2023 yari ikenkemuye

Umwe mu baturage witwa Kanamugire yabwiye Taarifa ko bitumvikana ukuntu imihanda ya kaburimbo igira ibigo byapatanye kuyikubura ariko ikibuga nka kiriya kigatumuka ivumbi.

Itangazamakuru ryamenye ko amasezerano  rwiyemezamirimo wakoragamo isuku yahoranye, yarangiye ariko Umujyi wa Kigali ntawamuha andi cyangwa ngo isoko ripiganirwe nyuma gato y’uko irya mbere rirangiye.

Uko gutinda ni ko kwatumye ikibazo kivuka.

Icyakora amakuru avuga ko ubu ryatanzwe.

Mbere ikitwa Regional bayikoropaga buri munsi

Umuhati wa bagenzi bacu wo kumenya icyo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga kuri iyi ngingo ntacyo wagezeho.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana…

TAGGED:featuredIvumbiKagameKigaliStade
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kabila Aracungira Hafi Uko Ibintu Byifashe Mbere Y’Amatora Ya Perezida
Next Article Ibizamini Ngiro Mu Banyeshuri Biga Imyuga Byatangiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Icyorezo Cya Marburg Cyandutse Muri Ethiopia 

Amerika Imaze Kwica Abanya Venezuela 80 Guhera Muri Nzeri

Uhagarariye u Rwanda Muri Singapore Yahaye Perezida Wayo Impapuro Zibimwemerera

Icyizere Cy’Uko Ukraine Izatsinda Intambara Irwana N’Uburusiya Ni Gike

DRC: Abantu 40 Bapfiriye Mu Kirombe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

You Might Also Like

Ubuzima

Rwanda: Ibicurane Byakuye Bamwe Umutima, Minisanté Irahumuriza Abantu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?