Ubwo yabwiraga itsinda ry’abayobozi mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba ibyo Misiyo yari ayoboye muri Kenya yabonyeyo mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’igihugu aheruka, Jakaya Kikwete yavuze ko muri rusange ibintu byagenze neza n’ubwo hatabuze bamwe mu bavuze imvugo ry’urwango ku mukandida batari bashyigikiye.
Kuri Twitter handitse ko abari bagize itsinda ryari riyobowe na Kikwete hari aho basanze abaturage barabeshywe ibyagendaga biva mu matora, bakabwirwa ko ari runaka watsinze kandi atari byo.
Muri raporo yabo babyise ‘disinformation na misinformation.’
Ibi ngo byagiye bituma hari abarakara bagakoresha imvugo y’urwango ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kerekana uburakari batejwe n’abababeshye.
Ku rundi ruhande ariko itsinda rya Kikwete ryateje ubwega ko ari ngombwa ko abantu birinda hakiri kare kuzarakazwa n’ibizatangazwa nk’ibyavuye mu matora mu buryo budasubirwaho.
Banashimiye itangazamakuru muri rusange ko ryagize uruhare rugaragara mu gutuma abaturage basobanukirwa uko amatora ateguwe kandi bakamenyeshwa uko imibare y’ibyavuye mu matora byari bihagaze.
Ibi bikubiye muri raporo y’agateganyo y’ibyo Kikwete n’abandi bari bari kumwe babonye.
Kikwete ati: “ Ndasaba abantu bose barebwa n’amatora muri iki gihe gukomeza gutsimbataza amahoro n’umutuzo mu gihe ibyavuye muri ariya matora biri gutangazwa gahoro gahoro. Ikindi kandi ni uko niyo haramuka hari ibyo impande zitumvikanyeho, turasaba ko byaganirwaho bigakemuka mu mahoro.”
“We appeal to all political actors & Kenyans at large to continue maintaining peace after the elections results are declared. We implore all to embrace peaceful resolution methods, for any disputes that may arise,” EAC Head of Kenya’s Election Observer Mission, H.E @jmkikwete pic.twitter.com/ADiasC4uvY
— East African Community (@jumuiya) August 11, 2022
Yashimye uko Komisiyo y’amatora yitwaye mu ugutegura amatora, imikorere y’indorerezi yari ayoboye n’abandi bose bagize uruhare mu migendere y’ariya matora.
Isi yose n’Afurika by’umwihariko bitegereje kumva ibyavuye mu matora mu buryo budasubirwaho ariko kugeza ubu uhabwa amahirwe yo kuza ku mwanya wa mbere ni Raila Odinga.