Abayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari mu mayira abiri kuko basabwa gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kandi kitari mu maboko yabo. Bavuga ko kigomba gufungurwa na AFC/M23 kuko ari yo ikimaranye hafi umwaka wose nyuma yo kugifata muri Mutarama, 2025.
Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Guverinoma ya DRC witwa Thérèse Kayikwamba Wagner- n’abandi baturage ba DRC baba mu mahanga- yemeza ko i Goma abantu babayeho nabi bityo ko bikwiye ko kiriya kibuga gifungurwa kugira ngo bagezweho imiti n’ibiribwa.
Aherutse kugira ati: “Hari abaturage benshi b’igihugu cyacu baba mu gace kazahajwe no kubura iby’ibanze. Tuzi ko n’ubufasha bahabwaga ngo babeho bugenda bugabanuka ku kigero kigaragara. Ntabwo tuzatuza mu gihe cyose kiriya kibuga cya Goma kizaba kigifunzwe.”
Kayikwamba avuga ko ari ngombwa ko kiriya kibuga gifungurwa kuko na Perezida Félix Tshisekedi ari ko abishaka.
Uyu muyobozi ariko atangaza ko afite icyizere ko AFC/M23 izagera aho ikemera ko gifungurwa kugira ngo abari mu kaga bahabwe inkunga bakeneye.
Uruhande rwa AFC/23 rwo ruvuga ko gukomeza kuvuga ko i Goma abaturage bamerewe nabi atari byo.
Umukozi mu Biro bya Corneille Nangaa witwa Yannick Tshisola avuga ko abatuye aho uyu mutwe w’inyeshyamba wafashe, babayeho neza, akemeza ko abavuga ko ibintu by’aho byacitse baba bakabya.
Yemeza ko nta nkambi y’impunzi iri mu nsisiro za Goma kuko abahoze mu nkambi barangije gusubira mu ngo zabo bitewe n’imiyoborere myiza y’umutwe akorera.
Abo barwanyi kandi basanga ubukangurambaga buri gukorwa ngo ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwe buri gushyirwamo imbaraga n’Ubufaransa bugamije inyungu z’ubukungu ngo bubone aho bucisha amabuye y’agaciro bujyana iwabwo.
Tshisola asanga ubwo bukangurambaga budakorwa mu nyungu rusange z’abatuye i Goma.
Mu mpera za Mutarama, 2025, abarwanyi ba AFC/23 bafashe ikibuga cy’indege cya Goma(muri Kivu y’Amajyaruguru) bafata n’icya Kavumu kiri i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo


