Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2026 12:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyo Koperative ikora ku kibaya kiri hagati ya Rukira muri Ngoma na Gatore muri Kirehe.
SHARE

Abibumbiye muri Koperative COOPRIKI – Cyunuzi ihuriweho n’abahinzi bo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe n’abo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma ihinga umuceri, bavuga ko kutagira ubwanikiro bugari kandi busakaye bituma umusaruro wawo upfa ubusa.

Ubwanikiro bakeneye ni ubusakaye bwa kijyambere kuko burinda umuceri kwangirika mu gihe cy’imvura.

Umwe muri abo bahinzi witwa Havugimana Alex yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today  ko imbuga banikaho ari nto ugereranyije n’umusaruro bityo utabonye aho wanikwa, ugatora uruhumbu.

Ati: “Simbura nk’ibilo biri hagati ya 20 na 30 mpomba kubera imvura kandi ngatakaza umwanya ntegereje ko hari uwanura ngo nange mbone aho nanika.”

We na bagenzi be bemeza ko iyo imvura iguye umuceri bawutwikiriza shitingi kandi ngo iki si igisubizo kiboneye.

Bijyana no gutakaza umwanya banura igihe cyose babonye imvura ihise bakaza kongera kwanika akazuba kavuye.

Imbuga nto banikaho ituma basimburana mu kuyikoresha, ingaruka zikaza kuba iz’uko hari abo bwira batabonye ubwanikiro.

Mukandekwe Joséphine avuga ko baramutse babonye imbuga yo kwanikaho umusaruro wabo byabafasha kutagwa mu gihombo bigatuma umuceri wabo uba mwiza ku isoko.

Umusaruro wabaye mwinshi k’uburyo banika no hafi y’umuhanda. Ifoto: Kigali Today.

Ati: “Urumva umuceri wanyagiwe uba usa nutarigeze uhura n’imvura koko? Turi benshi pe! Iyi mbuga ubona hano, ntiduhagije kuko bisaba ko wanika ari uko mugenzi wawe yanuye.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo-kamere mu Karere ka Ngoma witwa Mudahemuka Innocent avuga ko mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo bazifashisha imashini yumisha imyaka bita ‘Mobile Dry’ ikazajya iwumisha hatabayeho kwanika banura kugeza utonowe.

Ati: “Ni imashini yumisha umuceri ako kanya bagahita bawujyana ku ruganda kuwutonoza. Ndatekereza ko aribyo bizatanga igisubizo kirambye kuri iki kibazo”.

Mudahemuka avuga ko ‘Mobile Dry’ iri muri Ngoma mu Murenge wa Kazo, ikaba yarabonetse mu Ukuboza, 2025 k’ubufatanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Buholandi witwa Agri Terra.

Yaguzwe asaga Miliyoni Frw 400.

Ati: “Koperative zishyize hamwe uko ari enye zirayigura. Ni iyitwa Koperative Subiza, Koabika, Kopamunya, Koremu k’ubufatanye n’Akarere ka Ngoma n’Umuryango w’Abaholandi utegamiye kuri Leta witwa ‘Agri Terra.”

Imashini ‘Mobile Dry’ ifite ubushobozi bwo kumisha umusaruro k’uburyo udatakaza ubuziranenge, bityo ikazaba igisubizo cy’abakeneye imbuga ngari kandi isakaye yo kwanikaho.

Abahinzi ko kwanika no kwanura umuceri bya hato na hato bituma batakaza hagati ya 19% na 21% by’umusaruro wose bingana na toni 1,330 mu mwaka.

Ubusanzwe mu Karere kose beza Toni 7,000 z’umuceri mu mezi atandatu.

Mu gihe abo muri Koperative ivugwa aha bavuga ko beza umuceri ukabora kubera kubura ubwanikiro, mu minsi mike yabanjirije impera z’umwaka wa 2025, mu Mirenge ya Ndego, Mwiri n’ahandi muri Kayonza( ni Akarere gaturanye na Kirehe) abaturage batatse inzara ndetse basuhukira mu Murenge wa Nasho n’ahandi muri Kirehe.

Kimwe mu bitera Abanyarwanda gusonza ni uko hari ubwo beza, umusaruro ukabora kubera kubura uburyo buhamye bwo kuwuhunika cyangwa hakabura uburyo bwo kuwugeza mu bice biwukeneye.

Mu gukemura ibi bibazo, abahanga bavuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo nyabwo bwo kubungabunga umusaruro mwinshi ujya uboneka mu bice binyuranye bw’u Rwanda, kandi ukagezwa ku bindi bice by’igihugu biwukeneye.

Amapfa aterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ni ikibazo mu bice byiganje mu Burasirazuba bw’u Rwanda no mu gice cy’Amayaga mu gihe kutabungabunga umusaruro ari ikibazo ku bice byeza cyane nko muri Bugarama( ahera umuceri mwinshi) ndetse no mu Majyaruguru ahakunze kwera ibirayi n’imboga nyinshi nka karoti n’ibitunguru bakababorana.

TAGGED:AbaturagefeaturedIgishangaKireheNgomaUbuhinziUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Maduro N’Umugore We Bagejejwe Muri Gereza Ya Amerika
Next Article DRC: Inzu Z’Abapolisi Zahawe Inkongi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Burundi: Impunzi Z’Abaturage Ba DRC Zimuriwe Mu Nkambi Ruhigi

Rwanda: Abagore Bafunzwe Ntibasurwa N’Abagabo Babo Mu Gihe Abagabo Bo Bihoraho

Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye

Ngoma: Inkuba Yishe Abantu Icyenda Barimo Abana Babiri

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

You Might Also Like

Mu mahanga

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Inzu Z’Abapolisi Zahawe Inkongi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Maduro N’Umugore We Bagejejwe Muri Gereza Ya Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ingabo z’Uburundi Ziracyari Muri Congo- Réverien Ndikuriyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?