Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ku Ibambiro Ahiciwe Abana Na Ba Nyina Bazira Ko Ari Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ku Ibambiro Ahiciwe Abana Na Ba Nyina Bazira Ko Ari Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2022 2:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasize ibikomere mu mitima ya benshi. Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntibarashobora guhakana ko kwica abana bitari umugambi wo kubuza Abatutsi kuzororoka mu gihe kizaza.

Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni inshingano idakuka ku bayirokotse

N’ubwo Interahamwe( rwari urubyiruko rw’ishyaka MRND ryategekaga u Rwanda) zishe abana, abagore n’ababyeyi n’abandi,  abarokotse iriya Jenoside buri mwaka bibuka ababo.

Ni muri uru rwego Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza bakajya kwibuka abana n’abagore bose hamwe bagera kuri 400 biciwe ahiswe ku IBAMBIRO.

Aha hahoze ari muri Komini Muyira
Minisitiri Prof Jeannette Bayisenge ashyira indabo ku mva iruhukiyemo abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abarokotse bo muri Kibirizi bavuga ko kugira ngo abagore n’abana bagera kuri uriya mubare bicirwe hariya, byatewe n’uko bari babanje guhumurizwa ko nibahahungira nta cyo bazaba.

Uwayezu Jean Fidele uhagarariye imiryango y'abarokotse bafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibirizi avuga ko bifuza ko aba babyeyi n'abana bakubakirwa urwibutso rubahesha icyubahiro, agasaba buri wese kubishyiramo imbaraga kdi agashimira Leta y'ubumwe uko yita ku barokotse. pic.twitter.com/fFPMLblYMj

— Nyanza District (@NyanzaDistrict) May 8, 2022

Ikizere bahawe cyaraje amasinde kuko nyuma yo kuhahungira, abicanyi baje barahabicira kandi nabi.

Aho ku IBAMBIRO mu Murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza, hiciwe abagore 419 n’abana 17.

Umuntu mukuru wahiciwe ni umusaza wari warokokeye ahandi, nawe wicanywe na bariya bagore n’abana.

Umwe mu baharokokeye yavuze ko Interahamwe zishe uriya musaza ‘ngo zikureho umwaku’ wabo.

Uwatanze ubuhamya witwa Niwemutoni Josée warokokeye ku IBAMBIRO ariko umubyeyi we akaba ari we wishwe bwa mbere ku musozi Kibirizi yashimye umugabo witwa Alexis wamuhishe.

Yashimye n’Inkotanyi zamurokoranye na bagenzi be bari bihishe hamwe.

Uwayezu Jean Fidèle uhagarariye imiryango y’abarokotse bafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibirizi avuga ko bifuza ko  aba babyeyi n’abana bakubakirwa urwibutso rubahesha icyubahiro, agasaba buri wese kubishyiramo imbaraga kandi agashimira Leta y’ubumwe ko yita ku barokotse.

TAGGED:AbanafeaturedInterahamweJenosideKibiriziNyanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyo RDB Ivuga Ku Nkura Ya Mbere Yera Yavukiye Mu Rwanda
Next Article Abarwanyi Bafunguye Gereza Nkuru Ya Burkina Faso
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?