Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ku Ibambiro Ahiciwe Abana Na Ba Nyina Bazira Ko Ari Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ku Ibambiro Ahiciwe Abana Na Ba Nyina Bazira Ko Ari Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2022 2:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasize ibikomere mu mitima ya benshi. Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntibarashobora guhakana ko kwica abana bitari umugambi wo kubuza Abatutsi kuzororoka mu gihe kizaza.

Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni inshingano idakuka ku bayirokotse

N’ubwo Interahamwe( rwari urubyiruko rw’ishyaka MRND ryategekaga u Rwanda) zishe abana, abagore n’ababyeyi n’abandi,  abarokotse iriya Jenoside buri mwaka bibuka ababo.

Ni muri uru rwego Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza bakajya kwibuka abana n’abagore bose hamwe bagera kuri 400 biciwe ahiswe ku IBAMBIRO.

Aha hahoze ari muri Komini Muyira
Minisitiri Prof Jeannette Bayisenge ashyira indabo ku mva iruhukiyemo abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abarokotse bo muri Kibirizi bavuga ko kugira ngo abagore n’abana bagera kuri uriya mubare bicirwe hariya, byatewe n’uko bari babanje guhumurizwa ko nibahahungira nta cyo bazaba.

Uwayezu Jean Fidele uhagarariye imiryango y'abarokotse bafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibirizi avuga ko bifuza ko aba babyeyi n'abana bakubakirwa urwibutso rubahesha icyubahiro, agasaba buri wese kubishyiramo imbaraga kdi agashimira Leta y'ubumwe uko yita ku barokotse. pic.twitter.com/fFPMLblYMj

— Nyanza District (@NyanzaDistrict) May 8, 2022

Ikizere bahawe cyaraje amasinde kuko nyuma yo kuhahungira, abicanyi baje barahabicira kandi nabi.

Aho ku IBAMBIRO mu Murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza, hiciwe abagore 419 n’abana 17.

Umuntu mukuru wahiciwe ni umusaza wari warokokeye ahandi, nawe wicanywe na bariya bagore n’abana.

Umwe mu baharokokeye yavuze ko Interahamwe zishe uriya musaza ‘ngo zikureho umwaku’ wabo.

Uwatanze ubuhamya witwa Niwemutoni Josée warokokeye ku IBAMBIRO ariko umubyeyi we akaba ari we wishwe bwa mbere ku musozi Kibirizi yashimye umugabo witwa Alexis wamuhishe.

Yashimye n’Inkotanyi zamurokoranye na bagenzi be bari bihishe hamwe.

Uwayezu Jean Fidèle uhagarariye imiryango y’abarokotse bafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibirizi avuga ko bifuza ko  aba babyeyi n’abana bakubakirwa urwibutso rubahesha icyubahiro, agasaba buri wese kubishyiramo imbaraga kandi agashimira Leta y’ubumwe ko yita ku barokotse.

TAGGED:AbanafeaturedInterahamweJenosideKibiriziNyanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyo RDB Ivuga Ku Nkura Ya Mbere Yera Yavukiye Mu Rwanda
Next Article Abarwanyi Bafunguye Gereza Nkuru Ya Burkina Faso
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?