Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ku Munsi Mpuzamahanga Wo Kubungabunga Amahoro, Polisi Y’u Rwanda Yatwaye Igikombe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ku Munsi Mpuzamahanga Wo Kubungabunga Amahoro, Polisi Y’u Rwanda Yatwaye Igikombe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 May 2022 10:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina Volleyball yaraye itwaye igikombe mu marushanwa y’uyu mukino yateguwe n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwoherejwe kugarura amahoro muri Centrafrique.

Abakinnyi ba Polisi y’u Rwanda bagize ikipe yiswe  RWAFPU2 Volleyball   team  ikaba yatsinze andi makipe ya Polisi z’ibindi bihugu bikorera mu gace ka MONUSCA kari ahitwa Kaga-Bandoro .

Ku mukino wa nyuma abapolisi b’u Rwanda bakinnye n’abapolisi ba Nepal bayitsinda amaseti abiri kuri imwe.

Umuyobozi w’Abapolisi bose bakorera mu gace ka Kaga-Bandoro witwa Alassandre Trabattoni niwe wahaye abapolisi b’u Rwanda igikombe batsindiye kandi abasaba gukomeza gukora akazi kabo neza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu mpera z’umwaka wa 2021, Intumwa yihariye muri Centrafrique y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye , Dr Mankeur Ndiaye yasuye abapolisi b’u Rwanda bakorera muri Repubulika ya Centrafrique  abasezeranya kuzabafasha gushakira ibisubizo ibibazo bahura nabyo.

Nyuma yo kwerekwa uko  babayeho n’uburyo bitwara, yabashimiye ko batishyira mu bibazo ibyo ari byo byose bishobora kubakururira akaga no kugaragaza nabi igihugu cyabatumye.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda baba muri  kiriya gihugu yitwa Chief Superintendent of Police (CSP)Claude Bizimana niwe wamwakiriye.

Mu ijambo rye, Dr Mankeur Ndiaye  yashimye ikinyabupfura n’ubunyamwuga biranga Polisi y’u Rwanda ikorera yo

Icyo gihe yagize ati: “Neretswe imiterere y’akazi kanyu umunsi ku wundi ndetse n’imbogamizi muhura nazo. Mu mezi umunani mumaze ino, imirimo yanyu ni nta makemwa kandi ndabasaba gukomereza aho. Neretswe imbogamizi muhura nazo mu kazi kanyu kandi mbasezeranyije ko ngiye kubikurikirana bigashakirwa ibisubizo.”

- Advertisement -

Dr Mankeur Ndiaye yabwiye abapolisi b’u Rwanda bari muri kiriya gihugu ko bitwara neza ku rwego rudapfa kugaragara mu bandi bakozi ba UN.

Kimwe mu bibazo bigaragara mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye ni ihohotera rishingiye ku gitsina.

Icyakora ku bapolisi b’u Rwanda ngo ntibishyira muri biriya bibazo.

Bafite ibendera ry’u Rwanda n’Igikombe
Bashimirwa uko bitwara
TAGGED:CentrafriquefeaturedKagamePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Isuku Niyo Irinda Ubushita Bw’Inkende Bwadutse Ku Isi
Next Article Amafoto: Uko Kumurika Igitabo Do Not Accept To Die Byagenze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?