Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zoherejwe mu butumwa bwo kurimbura umutwe wa M23 umaze igihe warabujije ingabo za Perezida Tshisekedi amahwemo zasakiranye nawo, zimwe zirahakomekera.
Ku wa 28, Mutarama, 2024 ni bwo zinjiye byeruye mu mirwano na M23.
Mu kurwana kwazo kandi ingabo za SADC ziri gufatanya n’iz’Uburundi, iza FARDC ndetse na Wazalendo.
Ibitero by’izi ngabo biri gukorwa binyuze mu kurasa ibisasu biremereye mu bice bya Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho.
Imbunda bita ‘muzinga’ nizo ziri gukoreshwa mu kurasa ibice birimo ahitwa Ibambiro kandi hari no gukoreshwa drones zarasa mu bice rimwe na rimwe biba bituwe n’abasivili boroye inka.
Amakuru ataremezwa n’uruhande rudafite aho rubogamiye avuga ko hari abasirikare b’Afurika y’Epfo bakomerekeye muri iyi mirwano SADC imaze iminsi hafi itatu isakiranyemo na M 23.
Abo basirikare ba Afurika y’Epfo bakomerekeye mu gitero cyo ku butaka mu nkengero z’umusozi wa Muremure ucungwa na M23.
Hari amashusho agaragara kuri X agaragaza bamwe mu basirikare ba SADC bakomerekeye muri iyi ntambara isa n’iyafashe indi sura.
Intambara iraca ibintu hafi y’umuhanda wa Sake-Minova, aho bari guharanira ko ujya mu maboko ya M23 ariko uyu mutwe ukaba wababereye ibamba.
Indi ngingo ivugwa ni uko hari abasirikare ba Tanzania basa n’abahahamuwe n’iyi ntambara kuko bamwe bahungiye ku cyicaro cya MONUSCO.
Mu mpera z’umwaka wa 2023 ni ukuvuga mu Ukuboza kwawo nibwo abasirikare ba mbere ba SADC bageze mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza ubu umutwe wa M23 uzengurutse umujyi wa Goma igice cyose cyo ku butaka uretse ikiyaga cya Kivu.