Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ku Nshuro Ya Mbere Ingabo Za SADC Zahuye N’Umuriro Wa M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ku Nshuro Ya Mbere Ingabo Za SADC Zahuye N’Umuriro Wa M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2024 10:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zoherejwe mu butumwa bwo kurimbura umutwe wa M23 umaze igihe warabujije ingabo za Perezida Tshisekedi amahwemo zasakiranye nawo, zimwe zirahakomekera.

Ku wa 28, Mutarama, 2024 ni bwo zinjiye byeruye mu mirwano na  M23.

Mu kurwana kwazo kandi ingabo za SADC ziri gufatanya n’iz’Uburundi, iza FARDC ndetse na Wazalendo.

Ibitero by’izi ngabo biri gukorwa binyuze mu kurasa ibisasu biremereye mu bice bya  Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho.

Imbunda bita ‘muzinga’ nizo ziri gukoreshwa mu kurasa ibice birimo ahitwa Ibambiro kandi hari no gukoreshwa drones zarasa mu bice rimwe na rimwe biba bituwe n’abasivili boroye inka.

Amakuru ataremezwa n’uruhande rudafite aho rubogamiye avuga ko hari abasirikare b’Afurika y’Epfo bakomerekeye muri iyi mirwano SADC imaze iminsi hafi itatu isakiranyemo na M 23.

Abo basirikare ba Afurika y’Epfo bakomerekeye mu gitero cyo ku butaka mu nkengero z’umusozi wa Muremure ucungwa na M23.

Hari amashusho agaragara kuri X agaragaza bamwe mu basirikare ba SADC bakomerekeye muri iyi ntambara isa n’iyafashe indi sura.

Intambara iraca ibintu hafi y’umuhanda wa Sake-Minova, aho bari guharanira ko ujya mu maboko ya M23 ariko uyu mutwe ukaba wababereye ibamba.

Indi ngingo ivugwa ni uko hari abasirikare ba Tanzania basa n’abahahamuwe n’iyi ntambara kuko bamwe bahungiye ku cyicaro cya MONUSCO.

Mu mpera z’umwaka wa 2023 ni ukuvuga mu Ukuboza kwawo nibwo abasirikare ba mbere ba SADC bageze mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kugeza ubu umutwe wa M23 uzengurutse umujyi wa Goma igice cyose cyo ku butaka uretse ikiyaga cya Kivu.

TAGGED:featuredIngaboIntambaraM23SADC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iminsi 100 Irashize Israel Na Hamas Barwana, Ese Ingabo Z’Iki Gihugu Zaherekanye Ubudatsimburwa?
Next Article Ubwongereza Burashaka Ko u Rwanda Ruba Irembo Ryabwo Muri Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?