Kuba Hari Abatutsi 10,983 Bashyinguwe Muri Uganda Byerekana Ko Jenoside Yateguwe-IBUKA

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Visi Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu Blaise Ndizihiwe avuga ko kuba hari inzibutso z’Abatutsi bazize Jenoside ziri muri Uganda byerekana ko iyo Jenoside yateguwe.

Yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bajugunywe mu migezi, inzuzi n’ibiyaga cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhuha muri Bugesera.

Hari nyuma yo gushyira indabo mu ruzi rw’Akanyaru ruca mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera ku kiraro cya Rwabusoro.

Kwibuka Abatutsi bajugunywe mu migezi ni ingenzi kuko benshi muri bo nta rwibutso ruhari bakwibukirwaho

Mu gusobanura iby’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, Ndizihiwe avuga ko kuba hari imibiri y’Abatutsi yatembanywe n’amazi ikagera muri Uganda Leta y’u Rwanda ntibihagarike, bigaragaza ko ari yo yari yarayiteguye.

Muri Uganda, hari Inzibutso eshatu.

Rumwe ruri ahitwa Rambu mu Ntara ya Masaka rushyinguyemo imibiri 3,337.

Hari kandi urwibutso ruri ahitwa Golo ruri muri Mpigi rushyinguwemo imibiri 4,771.

Hari abandi Batutsi bazize Jenoside yabakorewe bashyinguwe ahitwa Kansesero ahitwa Lakai bangana na 2,875.

Iyo mibiri yose ni 10,983.

Ndizihiwe Blaise avuga ko iyo mibiri yose yavuye mu Rwanda iratembanwa igera mu kiyaga cya Victoria.

Kuba Abatutsi barishwe bakajugunywa mu migezi byari ukumvira ibyo Dr Léon Mugesera yigeze kuvuga by’uko Abatutsi bazasubizwa iwabo muri Abisiniya(Ethiopia) bacishijwe mu mazi.

Umuyobozi w’Umuryango Dukundane Family witwa Rugero avuga ko kwibuka Abatutsi bajugunywe mu migezi, inzuzi n’ibiyaga ari ukwanga ko bazibagirana kuko wari wo mugambi w’ababishe.

Avuga ko guhera mu mwaka wa 2007 kugeza ubu, bakibibuka kandi bizakomeza.

Meya w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi wari umushyitsi mukuru nawe yashimye abo muri Dukundane Family, avuga ko ibyo bakora ari ingenzi mu gusubiza agaciro Abatutsi bishwe bazizwa icyo bari cyo cyonyine.

Icyakora asaba abaturage kwimakaza ubunyarwanda n’ubuheranwa.

Ati: “Tugomba rero guhitamo mu buryo butandukanye, tugomba guhitamo ubumwe aho kubiba amacakubiri, tugomba guhitamo ukuri aho kuguhakana, tugomba guhitamo urukundo aho kubiba urwango …”

Mutabazi yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri kuko ari rwo ruzaragwa igihugu.

Yemeza ko Ndi Umunyarwanda ari yo izatuma ibyabaye bitazongera kuba.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha mu Bugesera hashyinguwe imibiri itatu iherutse kuboneka muri umwe mu mirima y’aho.

Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko nta mibare idakuka iraboneka y’Abatutsi bajugunywe mu migezi, inzuzi n’ibiyaga hirya no hino mu Rwanda.

Gusa iracyakusanywa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *