Assistant Commissioner of Police (ACP) Rose Muhisoni avuga ko kuba muri iki gihe imibare y’abahohoterwa yiyongera bidashingiye cyane k’ukuba abagore n’abakobwa bahohoterwa cyane ahubwo bishingiye k’ugutanga amakuru vuba.
Yabibwiye abari bitabiriye amahugurwa k’ugukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa barimo abapolisi, abasirikare, aba DASSO, n’abacungagereza.
Mu mwaka wa 2019-2020 mu gihugu hose hakiriwe ibirego 4,265 by’abana b’abakobwa basambanyijwe.
Intara y’i Burasirazuba niyo yagaragayemo ibyaha byinshi kuko mu mwaka wa 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwakiriye ibirego 1,466 harimo n’abatewe inda imburagihe.
Mu mwaka wa 2018-2019 mu gihugu hose hakiriwe ibirego 3,215, kandi imibare yerekanye ko muri uwo mwaka hari havutse abana barenga ibihumbi 23 bavutse ku bana b’abakobwa batewe inda imburagihe.
Kuri ACP Muhisoni kuba imibare irushaho kwiyongera biterwa n’uko abantu bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutanga amakuru ku bahohotewe bityo bikamenyekana.
Ati: “Bitewe n’ubukanguramba inzego zitandukanye za Leta zigenda zikora mu baturage kuri iki kibazo, ubu hagenda hagaragara imibare myinshi y’abahohoterwa. Ntitwavuga ko ari uko ihohotera ryabaye ryinshi cyane ahubwo abantu bamaze kurisobanukirwa bakihutira gutanga amakuru bikamenyekana.”
Yasabye abagize inzego z’umutekano kurushaho gusobanukirwa no gusobanurira abaturage ibijyanye n’ihohotera kandi abarigizemo uruhare bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Muhisoni avuga ko hakiri imbogamizi z’uko bamwe mu baturage bahishira abakoreye abandi ihohoterwa, bakabikora bavuga ko banga kwivamo.
Yemeza ko hari n’abagore bahohoterwa bakicecekera kuko baba bumva ko kubivuga byaba ari ukumena ibanga ry’urugo.
Asanga iyi myumvire igomba guhinduka, buri wese akumva ko kuvuga ibibi bimukorerwa ari we bigirira akamaro mbere na mbere kandi bigatuma uwamuhohoteye akurikiranwa bityo ntazagire abandi ahohotera.
Ubwo yatangizaga ariya mahugurwa muri Rubavu, mugenzi we Assistant Commissioner of Police ( ACP) Teddy Ruyenzi yari arimo ayatangiza muri Nyabihu.
ACP Ruyenzi yabwiye abari bamuteze amatwi ko ihohoterwa ridindiza iterambere ry’uwarikorewe, iry’umuryango we n’iry’igihugu muri rusange.
Yarabwiye ati: “Niba umugore mu rugo ahora ahohoterwa urwo rugo ntabwo ruzatera imbere, nk’uko n’umugabo uhohoterwa atateza urugo imbere. Bariya bana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bibaviramo gucikishiriza amashuri ndetse n’abo babyaye bakazabera Leta umutwaro kuko ni bamwe mu bo duhora tubona ku mihanda bazerera.”
Avuga ko abana baba ku muhanda iyo bakuze bahinduka abajura, indaya n’abandi bica amategeko.
Aya mahugurwa yabereye mu Karere ka Rubavu no mu Karere ka Nyabihu, yabaye hubahirijwe amabwirizwa y’inama y’abaminisitiri ya tariki ya 14 Ukuboza asaba Abanyarwanda kubahiriza ibisabwa byose mu kwirinda kwandura no kwanduzanya COVID-19.
Azakomereza mu Turere twa Kayonza na Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba.