Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuba Ofisiye Muri Polisi Bisaba Kudatezuka- CP Mujiji Rafiki
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kuba Ofisiye Muri Polisi Bisaba Kudatezuka- CP Mujiji Rafiki

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 July 2022 12:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda( National Police Collige), Commissioner of Police( CP) Rafiki Mujiji  yabwiye abari baje mu birori byo guha impamyabumenyi abapolisi n’abandi bakora mu nzego z’umutekano ko kwiga ariya masomo bisaba ikinyabupfura cyo hejuru no kwihangana cyane.

CP Mujiji ashima ko n’ubwo kubona impamyabumenyi mu byo bize byasabaga gukora cyane no kuba ukomeye haba mu mutwe no ku mubiri, bose bayatsinze.

Yashimye uruhare Kaminuza y’u Rwanda yagize guha ubumenyi bariya banyeshuri barimo n’abaturutse mu mahanga.

Na Kaminuza nyafurika yigisha iby’ubuyobozi ( African Leadership University) nayo yarabahuguye.

Commissioner of Police( CP) Mujiji Rafiki yabwiye abahawe ziriya mpamyabumenyi ko amasomo bahawe atagomba kuba amasigarakicaro ahubwo ko bagomba kuyakoresha kugira ngo bahe abaturgge serivisi babagomba.

Commandant CP R Mujiji: I am pleased and very honored to welcome you all to the graduation ceremony of the Police Senior Command and Staff Course intake 10 that is taking place at the National Police College today 14 July 2022. pic.twitter.com/FsIPiwtA89

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) July 14, 2022

Mu kubaha impanuro, CP Mujiji yagize ati: “ Nabizi ko kwiga aya masomo bisaba gukurikiza gahunda ndende y’amasomo no kugira ikinyabupfura kiri hejuru kugira ngo intego icyo aya masamo agamije kigerweho.”

Ku rundi ruhande ariko CP Mujiji avuga ko yizeye ko bazakomeza gushyira mu bikorwa ibyo bize kandi mu nyungu rusange z’abaturage.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi kuri iyi nshuro ya 10 baturuka mu bihugu birindwi.

Ibyo ni Kenya, Malawi, Namibia, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zambia.

Abenshi mu bahawe impamyabumenyi ni Abanyarwanda kubera ko mu bantu 34, Abanyarwanda ari 22.

Icyo ubuyobozi bukuru bwa Polisi busaba Abapolisi bose…

IGP Munyuza asaba abapolisi bose kuzibukira imyitwarire y’amafuti

Mu gihe umubare w’abapolisi bato, ba ofisiye bato na  ba ofisiye bakuru wiyongera, hari bamwe muri bo bagararayeho amakosa  ndetse n’ibyaha bitandukanye.

Hashize amezi arindwi Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza asabye abapolisi kwirinda ibishobora kubashuka bigatuma batubahiriza inshingano zabo kuko bishobora kubaviramo ibihano bikomeye.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itandatu yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ni amahugurwa yatangiye ku wa 29 Ugushyingo, yitabirwa n’abapolisi 106 baturutse hirya no hino mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali, barimo abayobozi ba Polisi ku rwego rw’Akarere, abayobozi mu mu mashami ya Polisi n’abayobora sitasiyo za Polisi.

Bahawe amahugurwa akubiyemo amasomo y’imiyoborere no kurwanya ibyaha ariyo uburyo bw’imiyoborere y’abapolisi, uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere uburinganire, uruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya ibyaha, kurwanya iterabwoba, n’ayandi.

IGP Munyuza yibukije abapolisi basoje amahugurwa ko ikinyabupfura, gukora cyane no kugira icyerekezo kimwe ari byo nkingi y’ubunyamwuga no kwimakaza umutekano urambye.

Icyo gihe yashishikarije abapolisi kurangwa n’imitekerereze iboneye kandi bakirinda ibyabashuka bikababuza kubahiriza inshingano zabo kinyamwuga, bikaba byabaviramo kunengwa cyangwa kwirukanwa.

Yagize ati “Abapolisi b’u Rwanda cyane cyane nkamwe abayobozi, mugomba igihe cyose gutekereza gukora neza kurushaho, mukishakamo ubushobozi bwo gutahura no kurwanya ibishuko byabayobya bikababuza kuzuza inshingano birimo ruswa, ubusinzi, imitekerereze mibi n’indi myitwarire idakwiye kuranga umupolisi w’u Rwanda.”

IGP Munyuza yabibukije kurangwa n’indangagaciro, bakirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite, ahubwo bakabanza gutekereza icyazamura Polisi, iterambere ry’igihugu n’umutekano w’abaturarwanda.

Yakomeje ati “Mbere na mbere mutekereze ku nyungu rusange kandi mube intangarugero ku bo muyobora. Indangagaciro, ubufatanye n’ubwitange bwanyu bigaragarira ku musaruro w’akazi mukora. Mugendeye ku mpanuro mwahawe mujye mutekereza uko imiyoborere yanyu yagira impinduka ku mutekano w’igihugu n’iterambere bitangiriye aho mukorera.”

IGP Munyuza kandi yabasabye kurangwa n’umutimanama, kugira imyumvire imwe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babegera bakamenya ibibazo bafite, abasaba gukomeza kwigisha abo bayobora mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano.

Ni amahugurwa yari abaye ku nshuro ya gatatu.

TAGGED:featuredMujijiMunyuzaPolisiRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Yaganiriye N’Abashinzwe Ubufatanye Mu Bya Gisirikare Muri Za Ambasade
Next Article Rwanda: Ucuruza Ikoranabuhanga Avuga Ko Icyemezo Cya Leta Kizatuma Abaguzi Babizera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?