Irushanwa rya CHAN rimaze gusubikwa inshuro ebyiri guhera mu mwaka wa 2024 kugeza ejobundi tariki 14, Mutarama, 2025 ubwo CAF yavugaga ko ibyo kurikina muri Gashyantare uyu mwaka byimuriwe muri Kanama.
Muri uyu mwaka byarangije kwemezwa ko imikino yaryo izabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.
Igitangaje kiyongera kuri ibi ni uko ubwo CAF yemezaga ko iri rushanwa rizaba muri Gashyantare, 2025 yanzuye ko rizakomeza kwitwa CHAN 2024.
Kwimura iyo mikino byabujije Amavubi amahirwe yo kuzitabira CHAN kubera ko Samson Adamu, ushinzwe amarushanwa n’ibikorwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ubwo habaga tombola y’uburyo ibihugu bizayitabira, yavuze ko ibihugu bibiri bitaramenyekana ngo bizayitabire ari ibizava hagati ya Algérie, Ibirwa bya Comores, Gambia, Misiri, Malawi, Afurika y’Epfo na Gabon.
Nta Rwanda rurimo!
Amahirwe y’Amavubi yo kwizera gukina CHAN yahise ayoyoka, hasigara ashobora guterwa n’uko u Rwanda rwahabwa amahirwe yo kugira imwe mu mikino rwakira.
Guhindagura igihe iyi mikino izabera byabaye ikibazo kuko hari ababifashe nko kutagira gahunda ihamye bisanzwe biranga imitegurire n’imikinire muri Shampiyona zinyuranye zo muri Afurika.
Urugero ruheruka ni urw’uko Tombola ya CHAN yabaye habura ibyumweru bibiri ngo irushanwa ritangire, bivuze ko icyo ari cyo gihe cyaburaga ngo iby’uko imikino yimuwe bitangazwe.
Hari ibihugu bitari byamenyekanye mu bizitabira iryo rushanwa, ibi bikaba ibintu bataba ahandi kuko abazakina bamenyekana habura igihe kirekire kigera no ku mwaka.
Uko guhindura gahunda bya hato na hato bigera no muri CAN kuko iri rushanwa naryo akenshi rikinwa muri Mutarama na Gashyantare rikongera rigashyirwa mu mpeshyi(Nyakanga, Kanama) bikabera imbogamizi abakinnyi ba Afurika bakina i Burayi kuko bavunwa no guhuza izo gahunda zose.
Amakipe yamaze kubona itike ya CHAN bidasubirwaho:
Ouganda
Tanzanie
Soudan
Maroc
Guinée
Sénégal
Mauritanie
Centrafrique
Congo
RD Congo
Niger
Burkina Faso
Nigeria
Angola
Zambie
Madagascar
(Wongeyeho andi makipe abiri ataramenyekana)
Uko amatsinda ya CHAN ateye nyuma ya Tombola
Itsinda A
Kenya
Maroc
Angola
RD Congo
Zambie
Itsinda B
Tanzanie
Madagascar
Mauritanie
Burkina Faso
Centrafrique
Itsinda C
Ouganda
Niger
Guinée
Q2 (Ikipe ya kabiri mu ijonjora rya nyuma)
Q1 (Ikipe ya mbere mu ijonjora rya nyuma)
Itsinda D
Sénégal
Congo
Soudan
Nigeria.