Ibibazo Ubufaransa bufite muri iki gihe bije mu gihe kibi. Bije bisanga bwari bumaze igihe gito bwiyerekanye imbere y’amahanga ko bushyigikiye ko Palestine yigenga byuzuye, biza mu gihe bwazaga imbere mu guhangana na Putin, biza mu gihe busanganywe ibibazo muri Afurika cyanecyane iyo mu Burengerazuba…
Macron yahuye n’ibibazo bikomeye muri Manda ye ya kabiri ku buryo kuva yongera gutorwa Abaminisitiri b’Intebe barindwi bamaze kwegura, mu mwaka wa 2025 hakaba hamaze kwegura batatu.
I Brussels ahari icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi no mu yindi Mijyi nka Berlin na London tutibagiwe na Rome, abadipolomate bahangayikishijwe n’uko Macron ari kugorwa no gucunga imikorere ya Politiki mu gihugu cye.
Kuba Guverinoma ya Minisitiri we w’Intebe Lecornu iherutse guhirima, bikaba ataramara ukwezi byatumye igihugu gicika intege ku buryo hari abemeza ko kucyizanzamura bizagorana cyane.
Abadipolomate bavuga ko ubusanzwe Ubufaransa ari igihugu gikomeye mu Burayi ku buryo guhungabana kwacyo bizagira ingaruka ku bukungu bwabwo muri rusange.
Kuba iki gihugu kiri mu bibazo bikomeye bya hato na hato bizagira ingaruka ku mikorere y’ubukungu na dipolomasi by’Uburayi muri rusange.
Ubufaransa ni igihugu cya kabiri gikize mu Burayi nyuma y’Ubudage.
Nicyo gihugu cyonyine mu Burayi gifite intwaro za kirimbuzi kandi kikaba cyonyine kiba mu Kanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi.
Perezida Emmanuel Macron na Guverinoma ye bananiwe kwemeza Inteko ishinga amategeko ngo itore Politiki ze bituma ba Minisitiri b’Intebe begura.
Kudahama hamwe kw’Abaminisitiri b’Intebe byatumye Politiki zitaramba bikura umutima abashoramari, amasoko y’imari n’imigabane iragwa, andi akora nabi.
Buri gihe iyo Politiki ihungabanye, abashoramari batangira gutakaza icyizere, amafaranga yabo bakayakura muri za Banki cyangwa mu bigo bicuruza imari n’imigabane.
Nk’ubu kuwa Mbere ubwo Sébastien Lecornu yangazaga ko yeguye, amasoko y’imari n’imigabane yahise agwa, ifaranga ry’Uburayi ritakaza agaciro cyane imbere y’idolari rya Amerika.
Mu Bufaransa ryaguye kuri 1.4%.
Politico yemeza ko hari Abafaransa bavuga ko ibintu bitaracika, ko hari uburyo bwo kubisubiza ku murongo.
Icyakora siko bose babibona batyo.
Umuhanga mu bukungu witwa Grégoire Roos ukora mu kigo cyo mu Bwongereza kitwa Chatham House avuga ko ‘uko ibintu byifashe mu Bufaransa muri iki gihe bidakurura abashoramari.’
Ibiri kuba kuri Macron muri iki gihe biri gutuma atakarizwa ikizere na bagenzi be mu Burayi, bakavuga ko uko yitwaye muri manda ye ya mbere ubwo yajyaga ku butegetsi mu mwaka wa 2017, ubu byahindutse.
Ubu yatorewe manda izarangira mu mwaka wa 2027, gusa hari abavuga ko ashobora kwegura nubwo kugeza ubu ntakibyerekana.
Aramutse aneguye, byaba ikibazo ku Burayi kuko byaba bivuze ko haba andi matora, bikadindiza itorwa ry’ingengo y’imari y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Uko ibintu bihagaze ubu, ibibazo Ubufaransa bufite bizagira ingaruka zikomeye ku bukungu n’icyubahiro cy’Uburayi muri rusange.
Ejo hazaza h’iki gihugu ni aho guhangwa amaso…