Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwa Gen Kabarebe, Col Dodo, Nyamurangwa… Mu Gisekuru Gishya Muri RDF
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kwa Gen Kabarebe, Col Dodo, Nyamurangwa… Mu Gisekuru Gishya Muri RDF

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2021 1:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abana ba bamwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, bari mu baheruka guhabwa ipeti rya Su-Liyetona mu muhango wabaye ku wa Mbere, mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera. Wayobowe na Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Abasoje amasomo bari abanyeshuri 721, barimo abakobwa 74.

Mu mafoto yaje gusakara nyuma y’uyu muhango, bigaragara ko harimo umuhungu wa Colonel (Rtd) Louis Twahirwa wamenyekanye nka Dodo ukora mu bijyanye n’ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda, n’uwa Colonel (Rtd) Fred Nyamurangwa, ubu ni Komiseri muri komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Muri ayo mafoto hanagaragara abasirikare babiri bari kumwe na Gen James Kabarebe, umujyanama wa Perezida Kagame mu bya gisirikare n’umutekano. Harimo n’uwa Col. Dr Nkotanyi Patrick.

Yaba Gen Kabarebe, Twahirwa na Nyamurangwa ni bamwe mu barwanyi bakomeye RDF yagize, uhereye na mbere bakiri mu ngabo za Uganda, NRA, ari nazo zagejeje Museveni ku butegetsi.

Muri Uganda Dodo Twahirwa wari kapiteni wayoboraga batayo ya 21, mu gihe Fred Nyamurangwa wari Lieutenat yayoboraga batayo ya 27.

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1994, Col Twahirwa Dodo yari ayoboye umutwe w’ingabo witwaga BRAVO Mobile, wamanutse Byumba ugafata imisozi ikikije Kigali y’amajyarugu.

Twahirwa ni nawe wayoboye igitero gikomeye cyafashe umujyi wa Ruhengeri.

Lt Col Fred Nyamurangwa we yari umuyobozi muri batayo ya 59, yaje umuhanda Rwamagana – Kabuga – Kanombe. Ni na we wagiye gufasha ingabo 600 zari muri CND, ayoboye ingabo zanafashe uduce dutandukanye kuva ku Gisimenti, Kicukiro kugeza ku i Rebero.

Abaheruka guhabwa ipeti rya Su-Liyetona bari mu byiciro bitatu birimo 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda, yabahesheje impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ubuhanga mu by’ubukaninishi n’ingufu.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 506 bize umwaka umwe amasomo ya gisirikare gusa, bagizwe n’abari abasirikare bato muri RDF (347) n’abari abasivili (159), bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye batandatu barangirije amasomo ya gisirikare mu bihugu birimo u Bubiligi, Kenya na Sri Lanka.

Col Fred Nyamurangwa na Col Twahirwa bakikijwe n’abahungu bari binjiye muri RDF
Gen Kabarebe yicaranye n’abasirikare bashya muri RDF, mu rugo
https://twitter.com/NkotanyiPatrick/status/1386789748866441230
TAGGED:featuredKabarebeNRANyamurangwaRDFRPATwahirwa Dodo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubano Wacu N’ U Bufaransa Usigaye Ufite ‘Isura Nshya’- Dr Biruta
Next Article Polisi Yarashe Imfungwa Eshanu Zageragezaga Gutoroka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?