Mu gihe hasigaye amezi icumi ngo habe inama ya 20 y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere Igifaransa (OIF), izabera i Phnom Penh muri Cambodia, u Rwanda rwafashe iya mbere, rutanga Louise Mushikiwabo ngo aziyimamarize Manda ya gatatu yo kuwuyobora.
Gutanga kandidatire bikazafungwa mu mpera za Mata, Perezida Kagame akaba yarangije guhitamo kongera gutanga kandidatire y’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.
Naramuka atorewe indi manda mu Ugushyingo gutaha, Louise Mushikiwabo, uri kuri uwo mwanya kuva mu 2019, azaba abaye Umunyamabanga Mukuru wa kabiri wa OIF ukoze manda eshatu, nyuma y’uwahoze ari Perezida wa Senegal, Abdou Diouf.
Olivier Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda niwe watangarije Jeune Afrique iby’iyo kandidatire hamwe n’ibindi bireba dipolomasi y’u Rwanda muri iki gihe.
Taarifa Rwanda yabishyize mu Kinyarwanda…
Jeune Afrique: Hashize amezi atandatu hasinywe amasezerano ya Washington hagati ya DRC n’u Rwanda, ndetse n’amezi abiri hasinywe aya Doha hagati ya DRC n’umutwe wa M23. Ese twavuga ko inzira y’amahoro iri mu gihirahiro?
Nduhungirehe: Amasezerano ya Washington n’aya Doha ni ingenzi cyane mu kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC. U Rwanda rufata ko ayo masezerano atanga urwego rukwiye kandi rwuzuye, kandi ko afite akamaro ko gukemura imizi y’iki kibazo.
Icy’ingenzi ubu ni ubushake bwa politiki n’umutimawo kuyashyira mu bikorwa. Ni ngombwa rero ko abahuza b’Abanyamerika n’Abanya-Qatar bagira uruhare mu gusubiza impande zirebwa n’ikibazo ku meza y’ibiganiro.
Jeune Afrique: Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, yagiye i Luanda inshuro ebyiri mu Cyumweru cyo ku wa 05, Mutarama, kandi mugenzi we wa Angola, João Lourenço, yavuze ko yatanze ibitekerezo bishya byo gukemura ikibazo. Ese mubizi?
Nduhungirehe: Oya! Kandi ntitubona ko hakenewe indi nzira nshya cyangwa undi muhuza. Amasezerano ya Washington n’aya Doha aruzuye kandi arahagije. Amasezerano ya Doha, yasinywe ku wa 15 Ugushyingo ushize, agizwe na porotokole umunani, muri zo ebyiri zamaze kwemezwa, esheshatu zisigaye kuganirwaho. Ibyo byose bikemura hafi ibibazo byose bihari.
Jeune Afrique: Nyuma y’ifatwa rya Uvira na M23 ku wa 10, Ukuboza, 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Rwanda “gushyira akarere mu nzira igana ku ntambara” kandi zitangaza ko zizagira icyo zikora mu gihe inzira y’amahoro yazitirwa. Ese mutinya ibihano by’Abanyamerika?
Nduhungirehe: Nyuma y’ifatwa rya Uvira, habaye amagambo y’Abanyamerika mwavuze, ariko hanabayeho ibiganiro bya dipolomasi n’ihanahana ry’ubutumwa hagati ya Kigali na Washington. Muri ibyo biganiro, twongeye kubwira uruhande rw’Abanyamerika ko twiteguye gushyigikira inzira y’amahoro kandi dufite ubushake bw’uko intambara ihaharara.
Ariko twanibukije ko, n’ubwo hari amasezerano no kwiyemeza, mu mezi ashize habaye ibitero n’ibisasu bidahagarara by’ingabo za Congo bigabwa ku birindiro bya M23 ndetse no ku baturage b’Abanyamulenge, ibintu bidashobora kwemerwa no kwihanganirwa.
Jeune Afrique: Bimeze bite ku mubano wanyu n’u Burundi? Ese ingabo z’u Burundi zavuye ku butaka bwa Congo?
Nduhungirehe: Ingabo z’u Burundi ziracyari muri DRC, kandi Leta ya Bujumbura yarabyemeye.
Abasirikare barenga ibihumbi 20 boherejwe muri Kivu y’Amajyepfo, iyo za Minembwe n’inkengero zayo kandi bimitse amoko, bagahutaza Abanyamulenge no mu bikorwa birimo imvugo zibiba urwango.
Nyuma y’ifatwa rya Uvira, habaye inama hagati y’abashinzwe umutekano b’u Burundi n’u Rwanda ku mupaka hagari ya Tariki 14 na 28, Ukuboza 2025, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kugabanya umwuka mubi.
Intego y’u Rwanda ni ugushaka guhosha umwuka mubi n’u Burundi, kandi byahoze ari ko biri.
Ariko amagambo ya Perezida Ndayishimiye n’aya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabo ntatworohereza.
Jeune Afrique: Manda ya kabiri ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF izarangira mu mpera z’uyu mwaka. Ese Leta y’u Rwanda irateganya kongera kumushyigikira nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru?
Nduhungirehe: Mu nama iheruka y’Abaminisitiri ba OIF yabereye i Kigali mu Ugushyingo ushize, ibihugu byinshi byagaragaje ko byifuza ko Louise Mushikiwabo yiyamamariza manda ya gatatu. Icyo ni ikimenyetso gikomeye cya politiki, u Rwanda rwishimira
Hashingiwe ku musaruro we, wemewe kandi wishimiwe cyane, ndetse nyuma yo kuganira na we, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera gutanga kandidatire ya Louise Mushikiwabo mu nama ya OIF izabera i Phnom Penh muri Cambodia mu Ugushyingo gutaha.
Kuva mu mwaka wa 2019 no mu buyobozi bwe, OIF yinjiye mu mpinduka zikomeye, zifite icyerekezo kandi zinoze, byongereye icyizere cya politiki, gusobanuka kw’imikorere n’ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano zayo. Ni yo mpamvu twizeye cyane intsinzi ye no mu nama itaha.
Jeune Afrique: Urebye uko umubano umeze hagati y’u Rwanda ku ruhande rumwe, na DRC n’u Burundi ku rundi, ese ntibishoboka ko ibyo bihugu byombi byakwanga kandidatire ya Louise Mushikiwabo?
Nduhungirehe: Amahame ya OIF arasobanutse: buri gihugu kigize umuryango gifite uburenganzira bwo gutanga umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, kandi u Rwanda ntirurwanya ihiganwa rifunguye neza ariko ndashimangira ko umwanzuro w’u Rwanda ushingiye ku musaruro wa Louise Mushikiwabo mu myaka irindwi ishize, umusaruro wanditswe kandi upimika, washyizweho n’umwanzuro wo kuwushima mu nama za Djerba na Villers-Cotterêts.
Abasomyi bibuke ko Louise Mushikiwabo yatangiriye kuyobora Organisation internationale de la Francophonie (OIF) ku tariki ya 3 Mutarama 2019.
Yatorewe mu nama ya OIF yabaye Tariki ya 12 Ukwakira, 2018 yabereye i Yerevan mu gihugu cya Armenie, ariko atangira imirimo mu ntangiriro za 2019.
Yasimbuye Michaëlle Jean.


