Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwibuka Imiryango Yazimye: GAERG Ibazaniye Intashyo Z’Urukundo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kwibuka Imiryango Yazimye: GAERG Ibazaniye Intashyo Z’Urukundo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 May 2023 1:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iyi ni inyandiko ya Anastase Rwabuneza, umwe mu bagize Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bize Kaminuza, GAERG.

Anastase Rwabuneza

Yanditse ati:

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023 turongera guhurira hamwe tubunamire, tubataramire, tubaganirize. Mwe mwishwe mugashira hamwe n’imiryango yanyu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubazaniye indabo, tubazaniye amakuru, tuje kongera kubabwira ko tubakunda.

Tuje kwibuka ubwiza n’uburanga bwanyu, tuje kwibuka ineza n’imico myiza byabaranze, tuje kwibuka ibyiza mwakundaga n’urukundo rwabaranze, tubazaniye intashyo z’urukundo mu ntero duhuriyeho “Ntimukazime twararokotse”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Tariki ya 20 Gicurasi 2023, twari twahuriye mu isengesho ryo kongera kubasabira no kubatura Imana. Mu gitambo cya Misa cyabereye i Kigali, twatuye Imana u Rwanda, twatuye Imana ingabo n’icumu byo kurinda u Rwanda.

Twayituye kandi umupira wa karere tuzirikana imikino abana b’u Rwanda bakundaga kandi bakunda.

Twatuye Imana amazi atemba mu misozi y’u Rwanda, indabo z’urukundo tubakunda n’urumuri rukura u Rwanda mu icuraburindi.

Twatuye Imana urugori rw’ababyeyi barutegeye u Rwanda n’inshyimbo y’abageze mu zabukuru, bamwe bahana bakanahanura abato mu Rwanda rufite amata akamirwa abarwo.

Uyu munsi rero twongeye kuza. Turataramira mu mbuga ngari yatunganyijwe mu karere ka Bugesera.

- Advertisement -

Aha kimwe n’ahandi henshi mu Rwanda, imiryango myinshi yarazimye, mu gihugu hose tumaze kubarura imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871.

Twamenye n’amakuru y’umwihariko wa Selire Nyirarukobwa yonyine, ya hano hafi i Bugesera aho imiryango 89 yamaze kumenyekana ko yazimye.

Uyu munsi twahisemo kuza kubataramira hano i Bugesera, agace gafite amateka adasanzwe y’imibereho ishaririye y’Abatutsi igihe kirekire, aho baciriwe mu mashyamba ngo bazicwe n’isazi ya Tétsé, bakabuzwa uburenganzira bw’abenegihugu nk’abandi, bamaze kwirukanwa kuri gakondo yabo mu bice bimwe by’Amajyaruguru no mu Majyefo y’u Rwanda.

Tuje hano i Bugesera ariko turunamira imiryango yose yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndibuka imiryango yazimye irimo uwa Musonera, uwa Musangwa, uwa Zirimwabagabo, uwa Rurangirwa, uwa Semusharizi n’uwa Karasi Silas bo mu cyari Segiteri Kaduha, Komini Rutonde, ubu ni mu Karere ka Rwamagana.

Kuba hari imiryango yazimye, ni ikimenyetso ntashidikanywaho cy’uko umugambi wa Jenoside wari ugamije kurandura Umututsi, bakazima nk’uko henshi ku misozi, igihe Interahamwe zakoraga Jenoside zabyigambaga; ziti “turabica tubamare, ku buryo abantu bazajya babaza ngo Umututsi yasaga ate?”

Hashimwe abana b’u Rwanda bitangiye igihugu, Inkotanyi zafashe umuheto ngo zirwane urugamba rwo kubohora igihugu no kurokora abatutsi bicwaga.

Mwe twunamiye none, ayo makuru na yo turayabazaniye.

Ntimukazime, twararokotse!

 

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideKwibuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwato Bw’Intambara Bw’Ubushinwa Buri Kototera Taiwan
Next Article Gerayo Amahoro Yigishirijwe Mu Musigiti
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?