Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Bwana Charles Michel kuri uyu wa Mbere tariki 08, Werurwe, 2021 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Mu butumwa yasize yanditse mu gitabo cy’abashyitsi yavuze ko ‘kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ntakuka kuri buri wese kandi agaciro k’umuntu n’ubuvandimwe ari amasomo areba Isi yose.’
Ubwo yasuraga ruriya rwibutso yari ari kumwe na Dr Diogène Bideri, Umunyamategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside.
Charles Michel yageze mu Rwanda mu mpera z’Icyumweru gishize ari kumwe na Madamu Louise Mushikiwabo usanzwe ayobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru Mushikiwabo na Michel nibwo basuye Ikigo Nderabuzima cya Mayange, mu Karere ka Bugesera aho bakurikiranye igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19 mu byiciro byatoranyijwe.
Icyo gihe bari kumwe na Chrysoula Zacharopoulou, Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Burayi akaba n’umuganga.
Mu kwezi gushize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wakubye kabiri inkunga yawo muri COVAX ubwo watangaga miliyoni €500, hagamijwe ko ibihugu byose bibona inkingo za COVID-19.
Ayo mafaranga yunganiye cyane gahunda ya COVAX ifite intego yo kugeza inkingo miliyari 1.3 mu bihugu 92 bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.