Ba mukerarugendo bo mu bihugu birimo n’Ubwongereza bashaka kujya muri Amerika bategetswe kuzabanza kwerekana uko bakoresheje imbuga nkoranyambaga mu myaka itanu ishize.
Ni ibyemejwe n’abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika, bikazaba bireba abantu bazashaka kumara amezi atatu muri iki gihugu, bikazakorwa biciye mu kuzuza inyandiko bise Electronic System for Travel Authorization (ESTA).
Aho Perezida Donald Trump agarukiye k’ubutegetsi muri Mutarama, 2025 yashyizeho ingamba zidanangiye zikumira ko abantu binjira mu gihugu cye bihoroheye, akavuga biri mu rwego rwo kurinda abaturage be abagizi ba nabi.
Abarebwa cyane n’ibyemezo yadukanye kuri iyi nshuro ni Mexique, Venezuela(iyi yo bashobora no kuzarwana…), ibi bikaba ibihugu Amerika ishinja kugira abaturage bayizanamo ibiyobyabwenge.
Abasesengura ibintu n’ibindi bemeza ko iki cyemezo cya Trump nigishyirwa mu bikorwa uko yagiteguye kizatuma abazitabira imikino y’igikombe cy’isi cy’abagabo kizabera muri Amerika, Canada na Mexico mu mwaka wa 2028 bagabanuka.
BBC ivuga ko amakuru y’icyo cyemezo iyakesha ikigo kitwa Customs and Border Protection (CBP) gikorera mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwitwa Department of Homeland Security (DHS).
Iriya nyandiko ivuga icyemezo cyo kwerekana uko abantu bakoresheje imbuga nkoranyambaga mu myaka itanu ishize, izareba ibihugu 40 birimo Ubwongereza, Ireland, Ubufaransa, Australia Ubuyapani n’ibindi birimo ibya Afurika na Aziya.
Nyuma yo kwerekana uko bakoresheje imbuga nkoranyambaga, abarebwa n’iki cyemezo bazerekana na nomero za telefoni n’abo bavuganye n’amakuru arambuye kuri benewabo.
Trump avuga ko azakora uko ashoboye akarinda abaturage be icyago aho cyava hose.
Imwe mu mpamvu zikomeye zivugwa ko zateye Amerika gufata icyo cyemezo ni urupfu rw’umusirikare urinda Perezidansi ya Amerika warashwe n’umuturage wabaga muri Amerika wakomokaga muri Afghanistan.