Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwizigamira Bikorwa Kare Kandi Ntibisaba Ibya Mirenge
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kwizigamira Bikorwa Kare Kandi Ntibisaba Ibya Mirenge

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 May 2021 1:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari imwe mu migani y’Abanyarwanda y’urucantege ku bantu bashaka kwizigamira. Imwe muri yo ni iyi:’ Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri, Imbitsi ya cyane ibikira mukeba, Ikizere kiraza amasinde, Wiringira ijosi rikakubyarira umwingo n’iyindi.

Ku rundi ruhande ariko hari indi migani yatuma umuntu yumva ko ejo ari heza agatangira kuhazigamira: Bagarira yose ntuzi irizera n’irizarumba, Utazi akaraye i Fumbwe araza Ifu( insigamigani)…

Uko bimeze kose kugira ngo ejo hazaba heza biterwa n’uko uyu munsi abantu biteganyiriza.

Abajyanama mu by’imari bagira abantu inama ko mu rwego rwo guteganyiriza ejo hazaza, biba byiza iyo bikozwe kare kandi bigakorwa ku ntego isonanutse.

Iyo ntego igomba gukorwa binyuze mu kwiha gahunda no kwandika ahantu runaka icyo iyo gahunda igamije kuzagera ho.

Urugero: Kuzigamira ibiruhuko, kuzigamira ubukwe, kuzigamira umushinga no kuzigamira izabukuru.

Ni byiza ko umuntu asesengura akareba neza amafaranga azakenera kugira ngo agere ku ntego ye.

Ushaka kuzigamira intego runaka aba agomba kumenya amafaranga yinjiza, aho aturuka, icyo ayakoresha( ku munsi, ku kwezi) kureba niba hari asaguka cyangwa niba yose akoreshwa agasigara mu myenda.

Ishyirireho intego z’icyo ushaka kuzageraho

Ibi  bifasha umuntu kumenya aho ashobora kwigomwa mu gukoresha amafaranga runaka kugira ngo ayo mafaranga ayabikire ikintu runaka yiyemeje.

Umuntu ashobora guhitamo kugabanya cyangwa gukuraho amafaranga yatangaga buri kwezi mu cyumba bagororeramo ingingo( gym).

Ashobora no kureka cyangwa akagabanya inzoga zamutwaraga amafaranga menshi.

Uwifuza kuzigamira ikintu runaka agomba no kugira ingengo y’imari, isobanutse, imwereka ibyo ateganya gukora, amafaranga bizamutwara n’icyo azasagura.

Ni byiza ko mu kugena amafaranga uzakoresha, ugomba no kwibuka guteganya ayo kwishyura imyenda niba hari iyo wafashe.

Mu gihe usanze hari amafaranga asaguka, shaka uburyo bwo kuyabika.

Mu kuyabika ariko ube utekereza n’ubundi buryo bwo kubona andi( bunyuze mu mucyo) kugira ngo uzabone uko ukemura ibibazo bishobora gutungurana.

Jya ukora uko ushoboye ugurure aha make, mbese wirinde kugurira aho uhendwa.

Ikindi ni uko mu kwiteganyiriza ibintu by’igihe kiri imbere kandi bikomeye, ushobora gufungura indi compte/account kugira ngo amafaranga yawe ujye uyashyiraho.

Ni compte itandukanye n’iyo uhemberwaho ayo gukoresha mu buzima busanzwe.

Jya wirinda gusesagura

Ihe intego ko mu kwezi uzajya ubika umubare runaka w’amafaranga. Ugize amahirwe ukabona amafaranga arenze ayo wari warateganyije, nayo wayabika nta kibazo.

N’uhura n’ingorane zigatuma utabona amafaranga ubika, ntuzacike intege ahubwo uzumve ko ari ibyakugwiririye, ukomeze mu mugambi wihaye.

 

TAGGED:AmafarangaBankifeaturedIzabukuruKwizigamira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Kagame Yaherekeje Macron Wasoje Uruzinduko Mu Rwanda
Next Article Abafaransa Bashaka Kubaka Mu Rwanda Imodoka Zigendera Ku Migozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?