Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Laurent Gbagbo Agiye Gushinga Ishyaka Rishya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Laurent Gbagbo Agiye Gushinga Ishyaka Rishya

admin
Last updated: 10 August 2021 10:26 am
admin
Share
SHARE

Laurent Ggagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yatangaje ko agiye gushinga ishyaka rishya, agatandukana na Front Populaire Ivoirien (FPI) yashinze, ubu isigaye iyoborwa na Pascal Affi N’Guessan wigeze kumubera Minisitiri w’Intebe.

FPI yashingiwe mu buhungiro mu mwaka wa 1982, hari mu gihe cy’ubutegetsi bushyingiye ku ishyaka rimwe rukumbi rya Perezida Félix Houphouët-Boigny.

Nyuma y’uko aheruka kugirwa umwere mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Gbagbo yavuze ko adashaka kurwanira ishyaka, ahubwo agiye gushinga irye rishya.

Umuvugizi we Franck Anderson Kouassi, yagize ati “Imbanzirizamushinga izaba yarangiye mu minsi icumi, kugira ngo hatangire gutegurwa inteko rusange izatangiza ishyaka nibura bitarenze mu Ukwakira.”

Umunyamabanga Mukuru wa FPI, Issiaka Sangaré, yavuze ko badatewe ubwoba n’uko abanyamuryango benshi bashobora kubacika bagasanga uruhande rwa Gbagbo, nk’uko RFI yabitangaje.

Ati “Ahubwo dufite icyizere ko abaturage ba Côte d’Ivoire benshi bazakomeza kutwiyungaho.”

Gbagbo w’imyaka 76 yayoboye icyo gihugu guhera mu 2000 kugeza ubwo yafatwaga muri Mata 2011, nyuma yo gutsindwa amatora na Alassane Ouattara akanga kurekura ubutegetsi.

Yaje gushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, bishingiye ku mvururu zakurikiye ayo matora zaguyemo abantu basaga 3000. Urukiko ruheruka kumugira umwere.

Gbagbo yahise asubira mu gihugu cye, ndetse mu minsi ishize yagiranye ibiganiro na Perezida Alassane Ouattara.

TAGGED:Alassane OuattaraCôte d’IvoireLaurent Ggagbo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impamvu Ingabo z’u Rwanda Zirimo Gutsinda Urugamba Muri Mozambique
Next Article Ibiciro Mu Rwanda Byamanutseho 0.4 Ku Ijana Muri Nyakanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?