Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Leta Ya Ethiopia Yafunze Abakozi Ba UN
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Leta Ya Ethiopia Yafunze Abakozi Ba UN

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2021 7:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibinyamakuru byo muri Ethiopia n’ahandi ku isi byazindutse kuri uyu wa Gatatu byandika ko ubutegetsi bwa Ethiopia bwafunze abakozi barenga 16 b’Umuryango w’Abibumbye bakoreraga muri kiriya gihugu.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopia avuga ko bariya bakozi bafashwe nyuma y’uko byagaragaye ko bivanze mu bikorwa by’iterabwoba Leta ivuga ko bikorwa n’abarwanyi bo muri Tigray bari kuyotsa igitutu.

Ikindi ni uko abafashwe bose ngo bafite inkomoko muri Tigray nk’uko umwe mubo bakoranaga yabibwiye Associated Press.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye witwa Stephane Dujarric yavuze ko nta mpamvu bigeze bahabwa n’ubutegetsi bw’i Addis Ababa isobanura icyabuteye gufunga abakozi bawo.

Dujarric yabwiye itangazamakuru ko bariya bakozi bafungiye ahantu batishimiye kandi ngo bamaze iminsi runaka batawe muri yombi.

Yatangaje ko atari ubwa mbere abakozi ba UN batabwa muri yombi muri Ethiopia kuko mu minsi ishize hari abandi bafashwe ariko baza kurekurwa nyuma gato.

Umuryango w’Abibumbye wasabye ubutegetsi bwa Ethiopia kurekura bariya bakozi hakiri kare.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopia witwa Legesse Tulu we yabwiye Associated Press ko bariya bantu bafunzwe kubera ko byagaragaye ko bagize uruhare mu byaha bikorwa n’abarwanyi bo muri Tigray.

Ati: “ Kubafunga ntaho bihuriye n’akazi ka UN bakorera muri iki gihugu.”

Mu rwego rwo gukurikirana ibibera muri Ethiopia, Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Amerika witwa Ned Price yabwiye abanyamakuru ko bibaye ari ukuri  ko  hari abakozi ba UN bafungiye muri Ethiopia byaba bidakwiye.

Ned Price

Muri Ethiopia n’Abapadiri barafunzwe…

Byamaze kumenyekana ko mu bantu Leta ya Ethiopia yafunze ibakurikiranyeho imikoranire n’abo muri Tigray harimo Abapadiri n’Ababikira cyane cyane abo mu idini ry’Aba Orthodox.

Hagati aho kandi aba diplomates b’Umuryango wunze ubumwe w’Afurika n’abo muri Amerika bari gushyashyana bagerageza kureba uko bahuza Leta ya Abiy Ahmed n’abarwanyi ba Tigray ngo bakore Guverinoma ihuriweho.

Iki ariko si igikorwa cyoroshye kuko buri ruhande rushaka kwihaniza urundi.

Ikindi ni uko Guverinoma ya Abiy iherutse gutangaza ko abarwanyi bo muri Tigray bagize Umutwe w’Iterabwoba kandi birazwi ko  nta Leta igirana ibiganiro n’umutwe w’iterabwoba.

N’ikimenyimenyi iyi ngingo iherutse gushimangirwa na Ambasaderi wa Ethiopia muri UN ubwo yavugaga ko kumvikana bidashoboka kuko ku ruhande rumwe hari ‘Leta yemewe’ ku rundi ruhande hakaba ‘abakora iterabwoba.’

Inama y’Abaminisitiri ba Leta ziyunze za Ethiopia  iherutse guterana yemeje ko mu gihugu cyose hatangira ibihe bidasanzwe bizamara amezi atandatu.

Ethiopia intambara irarimbanyije

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed asabye abaturage guhagurukana intwaro iyo ari yo yose batunze bakivuna abarwanyi ba TPLF bugarije ubutegetsi bwe.

Umwanzuro w’uko Ethiopia igiye mu bihe bidasanzwe watangajwe na Minisitiri w’ubutabera witwa Gedion Timoteos ari kumwe na mugenzi we ushinzwe itangazamakuru witwa Dr. Legesse Tulu.

Bwari ubwa mbere muri Ethiopia hatangajwe ibihe bidasanzwe kuva Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu Dr Abiy Ahmed agiye ku butegetsi, ubu hashize imyaka itatu n’igice.

TAGGED:AbarwanyiAhmedAmerikaEthiopiafeaturedIterabwobaUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibya WASAC Bikomeje Kuyoberana
Next Article Malala Yousafzai Yashatse Umugabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?