Amakuru aremeza ko M23 Yashyikirije u Rwanda abo muri FDLR bafatiwe mu mirwano yabahurije henshi muri Kivu zombi.
Abarwanyi bageze mu Rwanda barabarirwa muri mirongo, bakabamo abo mu byiciro by’imyaka bitandukanye ndetse n’abana bafite imyaka 15.
Barimo n’abafite amapeti makuru ndetse harimo nufite ipeti rya Jenerali witwa Brig Gen Gakwerere Sibo Stany.
Uyu mugabo mu minsi ishize yarari kuvurwa ibikomere yatewe n’amasasu yarasiwe mu mirwano yabereye i Goma.

Amafoto ya Kivu News 24 araberekana bamwe bambaye impuzankano ya gisirikare ya DRC.

