Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Yigaruriye Agace Kagana i Goma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

M23 Yigaruriye Agace Kagana i Goma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 October 2022 7:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko byavugwaga ko abarwanyi ba M23 barangamiye kwigarurira Kibumba, ubu amakuru avugwa ni uko baraye bafashe ahitwa Ntamugenga. Ni mu ntambara yongeye kubura ku wa Kane taliki 20, Ukwakira, 2022 aho aba barwanyi bahanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kuri iki Cyumweru Taliki 23, Ukwakira, 2022 aba barwanyi bashushubikanyije ingabo za DRC bituma bigarurira ibice bya Muhimbira, Nyaluhondo na Ntamugenga.

Ikinyamakuru https://drcactu.cd/ cyanditse  ko amakuru ava mu basirikare ba Leta ndetse no muri M23 yemeza ko Ntamugenga yafashwe.

Nyuma yo kuraswaho, ingabo za DRC ngo zahungiye mu bitaro biri hafi aho.

Gufata agace ka Ntamugenga biri guha amahirwe abarwanyi ba M23 kuko bashobora kuhifashisha bagana mu Mujyi wa Goma.

Hagati aho ingabo za DRC zongeye kwikoma u Rwanda zivuga ko ingabo zarwo ari zo zagabye ibitero ku birindiro byazo.

Ngo zabikoze zitwikiriye ko ari M23 iri kubikora.

Ku rundi ruhande ariko, ingabo za DRC zivuga ko ziri kwitwara neza ku rugamba.

Nubwo FARDC ivuga ko abatangije intambara ari M23, uyu mutwe na wo uvuga ko ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Mai Mai zabagabyeho igitero, na bo birwanaho.

Imirwano Ya FARDC Na M 23 Irerekeza i Kibumba

TAGGED:AbarwanyiDRCfeaturedGomaIngaboM 23Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Amakamyo Yitwa Howo ‘Akomeje’ Guteza Impanuka
Next Article Muri Huye Ubwinshi Bw’Abana Mu Mashuri Y’Incuke Bwafashe Indi Ntera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?