Uwahoze ari Perezida wa Senegal, Macky Sall, yatangaje ko azakomeza kwiyamamariza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), nubwo hari ibihugu byinshi bya Afurika byagaragaje ko bitamushyigikiye.
Nibura ibihugu 20 bigize Afurika yunze ubumwe byanze gushyigikira kandidatire ye.
Kandidatire ya Macky Sall yari yatanzwe n’u Burundi, ari nabwo buyobora by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Icyakora, byagaragaye ko na Leta ya Senegal ubwayo itamushyigikiye.
Mu gihe icyemezo cyo kumushyigikira cyari cyatanzwe hakurikijwe uburyo bwo “kubyemeza bucece” (approval tacite), byasabaga ko nibura ibihugu birenga kimwe cya gatatu cy’ibihugu 55 bigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bimwemeza nta zindi mpaka.
Ariko ibyo ntibyashobotse kuko ibihugu byinshi byagaragaje ko bitabyemera.
Nyuma, ibihugu bibiri ari byo Misiri na Liberia byaje gukuraho imyanzuro yo kwamagana kandidatire ye cyangwa gusaba ko igihe cy’icyemezo cyongerwa.
Ibyo byatumye umubare w’ibihugu bikomeje kuyirwanya ugabanuka ugera ku 18, ariko ntibyahinduye icyerekezo rusange.
N’ubwo bimeze bityo, itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abamufasha kwiyamamaza, ryemeje ko “kandidatire ya Perezida Sall igihari kandi izakomeza.”
Ibibazo bya politiki biri inyuma y’iyi kandidatire
Kandidatire ya Macky Sall iri guhura n’imbogamizi nyinshi, zirimo n’izishingiye kuri politiki y’imbere mu gihugu cye. Abayobozi bashya ba Senegal, barimo Perezida Bassirou Diomaye Faye na Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko, bashinje bwe kuyobora nabi igihugu.
Mu byo bamushinja harimo gukoresha ingufu zikabije mu guhosha imyigaragambyo ya politiki yabaye hagati ya 2021 na 2024, yahitanye abantu benshi, ndetse no guhisha amakuru ajyanye n’ubukungu bw’igihugu nko ku mwenda Leta yari ifitiye Ikigega Mpuzamahanga cy’imari, IMF.
Uko gutora Umunyamabanga Mukuru wa UN bikorwa
Umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa UN uteganyijwe kuzatorerwa uwujyamo tariki 01, Mutarama, 2027, aho azasimbura Umunya-Portugal António Guterres.
Muri gahunda yo gushaka uzamusimbura, UN yandikira ibihugu biyigize ibisaba gutanga abakandida. Umukandida wese agomba gushyigikirwa n’igihugu kimwe cyangwa itsinda ry’ibihugu, nubwo ataba aturuka muri icyo gihugu.
Ibyabaye mu kutumvikana k’Umukandida wari watanzwe n’u Burundi, bgaragaza ko nubwo Afurika ishaka kugira ijambo rikomeye mu buyobozi bw’inzego mpuzamahanga, kutumvikana hagati y’ibihugu biyigize bishobora kuyibuza amahirwe menshi.
Ku rundi ruhande, kuba Macky Sall akomeje kandidatire ye nubwo atashyigikiwe n’igihugu cye cyangwa igice kinini cya Afurika, bishobora kuzamugora, kuko ubusanzwe inkunga y’umugabane ari ingenzi cyane mu matora nk’aya.

