Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Maduro N’Umugore We Bagejejwe Muri Gereza Ya Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Maduro N’Umugore We Bagejejwe Muri Gereza Ya Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2026 7:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Maduro yagejejwe muri gereza ya Amerika.
SHARE

Nyuma yo gufatwa bunyago ashimuswe n’ingabo za Amerika, ubu Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro yagejejwe muri gereza yo muri Amerika yitwa Metropolitan Detention Center iri muri New York ahitwa Brooklyn.

Yahageze ari kumwe n’umugore we Cilia Flores, bombi bakaba baraye bahazanywe mu ndege y’ingabo za Amerika.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira uwa Gatandatu Tariki 03, Mutarama, 2026 nibwo ingabo za Amerika zagabye igitero gitunguranye mu bice binyuranye by’Umurwa mukuru wa Venezuela bita Caracas, ziboneraho no gufata Maduro ziramushimuta.

Igitero Amerika yahagabye bakise ‘Absolute Resolve’ mu Kinyarwanda bivuze ‘Kwiyemeza Kudakuka’.

Bidatinze Perezida Trump yanditse kuri Truth Social ko igihugu cye cyakuye ku butegetsi umunyagitugu wabugiyeho k’uburiganya bityo ko abaturage ba Venezuela babohowe ingoyi ye.

Trump kandi yasohoye ifoto yerekana Maduro ari mu ndege apfutswe amaso n’amatwi ngo atamenya aho agiye.

Mu gihe we na Marco Rubio bavuga ko bakuye Venezuela mu cyo bita akaga ka Maduro, hari abaturage b’iki gihugu bavuga ko niyo Maduro yagenda, igihugu cyabo kitazabona demukarasi ngo ni uko Amerika yatwaye Maduro.

Abandi bavuga ko nta kindi yabikoreye kitari ugushaka uko yasahura petelori nyinshi Venezuela ihunitse mu butaka bwayo.

Amerika ishinja Maduro kuba inyuma y’abagizi ba nabi bayinjizamo ibiyobyabwenge bagize amatsinda bita cartels.

We yarabihanye ahubwo akomeza kuvuga ko icyo Washington imuziza ari uko yanze kuyemerera ko isahura igihugu cye umutungo kamere.

Turabanza dutegeke Venezuela – Trump

Nyuma y’ibyo byose, Perezida Donald Trump yatangaje ko igihugu cye kigiye kuba kiyobora Venezuela mu gihe runaka mbere y’uko ibona ubuyobozi bwayo buhamye.

Bivuze ko Amerika ari yo izayobora Venezuela muri iyo nzibacyuho.

Trump yagize ati: “ Tugiye kuyobora kiriya gihugu mu gihe tugitegura uko cyashyirwa mu mahoro n’iterambere rirambye bizakorwa n’abenegihugu bacyo.”

Ntashaka ko nyuma ya Maduro, Venezuela yayoborwa n’umuntu Amerika ibona ko ntacyo yakora kubyo yifuza.

Yaciye amarenga ko hari ingabo za Amerika zizakambika muri Venezuela mu gihe runaka.

Igitero cyagabye kuri Venezuela cyakoreshejwemo indege 150 z’intambara zahagurutse ku bibuga 20.

Mbere y’uko biba, abashinzwe ikoranabuhanga mu ngabo za Amerika babanje guhagarika amashanyarazi, interineti n’itumanaho rya gisirikare ryose rikoresha za radars muri Venezuela.

Perezida Trump kandi yavuze ko bishoboka cyane ko igihugu cye kigiye kwita cyane ku bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo bita Latin America.

Abandi bahanga bavuga ko ibyo Amerika iri gukora bigamije kwigarurira imitegekere ya Venezuela mu rwego rwo gukumira ko Abashinwa n’Abarusiya ari bo babikora bityo bakayitanga umutungo wayo.

Ikindi kinugwanugwa ni uko nyuma Maduro, hashobora kuzakurikiraho Perezida wa Colombia witwa Gustavo Petro, uyu Trump akaba amubona nabi kuko amushinja ko mu gihugu cye ari ho hakorerwa ikiyobyabwenge gikomeye cya Cocaine cyamumariye abaturage.

Ku byerekeye Venezuela, hari amakuru avuga ko Washington ishaka kuzashyiraho umugore witwa María Corina Machado ngo ayiyobore, uyu akaba aherutse guhabwa igikombe cy’amahoro kitiriwe Alred Nobel.

Machado akirangiza kukibona yagituye Perezida Trump, hari mu mwaka ushize wa 2025.

TAGGED:AmerikafeaturedGerezaIgiteroMaduroTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo z’Uburundi Ziracyari Muri Congo- Réverien Ndikuriyo
Next Article Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?