Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Maneko Ba Israel Bafatiwe Muri Iran
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Maneko Ba Israel Bafatiwe Muri Iran

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 July 2021 12:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi muri Minisiteri y’ubutasi bo muri Iran batangaje ko mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 27, Nyakanga, 2021 hari abagabo bakekwaho gukorera ubutasi bwa gisirikare bwa Israel, basatswe basanganywa imbunda nyinshi n’amasasu.

Iran ifite Minisiteri yihariye ishinzwe ibikorwa by’ubutasi haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Itangazo ryayo rivuga ko bariya bagabo bafatiwe mu Burengerazuba bwa kiriya gihugu, bakaba biteguraga gutangiza imidugararo mu gihugu k’uburyo izahagurutsa abantu bakomeye baje kuyihosha bakaba barasirwamo.

Ikinyamakuru cyo muri Israel kitwa Haaretz kivuga ko amakuru gicyesha ikindi cyo muri Iran kitwa Mehr avuga ko umugambi wa bariya bakozi ba Mossad wari uwo guhindura Iran ahantu harangwa akaduruvayo.

Kugeza ubu ubutegetsi bw’i Yeruzalemu ntacyo buravuga kuri ibi.

Iran ivuga ko abanzi bayo barimo Amerika, Israel n’Arabie Saoudite bahora bashaka kuyibibamo akaduruvayo, ariko bagasanga abashinzwe gukumira ibintu nk’ibyo bari maso.

Aya makuru atangajwe nyuma y’ibyumweru bibiri mu Majyaruguru ya Iran hari imidugararo bivugwa ko yatewe n’ibura ry’amazi.

Ibyatangiye ari ibura ry’amazi nka nyirabayazana byahindutse ibibazo bya Politiki kandi bikwira ahandi mu gihugu.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran ishinja Polisi kurasa no kwica abasivili.

TAGGED:AmerikaIranManekoMOSSADYeruzalemu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article AKUMIRO: Uko Abayobozi Bamwe Basesagura Ubwizigame Bw’Abanyarwanda
Next Article Indirimbo Nshya Ya Meddy Yateje Amahari Mu Bahanzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?