Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mango Telecom Ltd Yavuye Ku Izima
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mango Telecom Ltd Yavuye Ku Izima

Last updated: 16 November 2021 11:24 pm
Share
SHARE

Ikigo Mango Telecom Ltd cyasubije mu kazi umukozi wagishinjaga ko yirukanwe azira ko atwite, kinasobanura impamvu zari zashingiweho nubwo zitavugwaho rumwe.

Kuri uyu wa Kabiri Isimbi Jael yashyize kuri Twitter ibaruwa imwirukana, avuga ko yayandikiwe n’umukoresha we Mango Telecom Ltd.

Yakoraga mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa, ariko yari akiri mu mezi atatu y’igerageza ryagombaga kurangira ku wa 10 Ukuboza.

Iyo baruwa imumenyesha ko amasezerano ye azahagarikwa ku wa 15 Ugushyingo 2021.

Iti “Imiterere y’imirimo ikigo cyateganyaga kuguhamo akazi ntabwo ihura n’uko ubuzima bwawe bumeze muri iki gihe, ndetse ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa muri iki gihe ntabwo rifite imirimo myinshi ngo ube wahindurirwa inshingano.”

Ni ibaruwa yateje impaka kuri Twitter, ku buryo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere zaje kwinjira mu kibazo.

Mango Telecom Ltd yaje kwandika indi baruwa isubiza Isimbi mu kazi.

Iyo baruwa yasinyweho n’umuyobozi mukuru wa Mango Telecom Ltd, Wenjum Wu, ivuga ko cyo kigo kitamuhagaritse azira ko atwite, ahubwo byaturutse ku butumwa yari yandikiye umuyobozi we amusaba guhindurirwa ishami akoramo, akava mu bijyanye no kumenyekanisha ibikorwa akajya mu bucuruzi.

Ati “Byari byafashwe nko kunanirwa gukora akazi kawe, ariko nyuma yo kugutega amatwi twasanze atari ko bimeze.”

“Niyo mpamvu ngusabye kugaruka mu kazi mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa, noneho ubusabe bwawe bukazasuzumwa hagamijwe ko ubasha gukora wisanzuye.”

Yavuze ko hari n’abandi bagore batwite bahakora kandi nta kibazo bafite.

Byahise byemezwa ko Isimbi azasubira mu kazi ku wa 19 Ugushyingo 2021.

Ibaruwa Isubiza Isimbi mu kazi

Nk’aho ibyo bitari bihagije, iki kigo cyasohoye itangazo ku mbuga nkoranyambaga, gikoreshamo imvugo zitandukanye n’izakoreshejwe mu ibaruwa isubiza Isimbi mu kazi.

Rivuga ko batamwirukanye kubera ko atwite, ahubwo “ari uko we ubwe yari yasabye umuyobozi we ko aho yakoreraga mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa umusaruro yabonaga arimo gutanga utari mwiza kubera impinduka ku buzima bwe, nk’uko yabyiyandikiye mu butumwa yahaye umuyobozi we asaba ko bamuhindurira bakamushyura mu ishami ry’ubucuruzi ariko hakaba nta myanya yari irimo.”

Yakomeje iti “Nyuma twaganiriye na nyirubwite, tumvumvisha neza impamvu yatumye dusesa amasezerano ye ndetse tumusaba kugaruka mu kazi ku mwanya yari asanzweho mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa, yemera ko kuri ubu azatanga umusaruro umwitezweho, twemeranya ko umwanya yifuza nuboneka tuzamuhindurira.”

Ni imvugo ariko zamaganiwe kure n’uwitwa Fabrice Rugumire.

Yavuze ko yiboneye ubutumwa Isimbi yandikiye umuyobozi we, amusaba ko yakoroherezwa mu ngendo z’akazi akora agahabwa amafaranga y’urugendo nk’uko n’abandi bakozi mu ishami ryo kumenyekanisha ibikorwa bayahabwa.

Ngo yatanze igitekerezo ko niba “batayamubonera, yahabwa akazi katamusaba kugenda mu ishami ry’ubucuruzi muri Mango Telecom.”

Ibyo ngo ntibyakozwe, ahubwo Isimbi atungurwa no kubona ibaruwa imuhagarika ku kazi.

 

Dear all mumfashe @jaelvankova abone ubutabera kuko n’ibi ni icyaha ubwacyo, ni ukumuharabika. Njye personnally niboneye ubutumwa yandikiranye na supervisor we amusaba ko yakoroherezwa mu ngendo z’akazi akora agahabwa amafaranga ya transport nk’uko n’abandi bakozi mu ishami…1/3

— Fabrice Rugumire (@FabRugumire) November 16, 2021

TAGGED:4GfeaturedIsimbi JaelMango Telecom Ltd
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yakiriye Umuyobozi w’Ishuri Ryo Muri Afghanistan Ryimukiye Mu Rwanda
Next Article Uko Inyamaswa Zo Muri Pariki Y’Akagera Zibayeho Muri Iki Gihe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?