Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Martin Ngoga Yatorewe Kuyobora Komite Igenzura Imyitwarire Muri FIFA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Martin Ngoga Yatorewe Kuyobora Komite Igenzura Imyitwarire Muri FIFA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 May 2021 6:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Nteko yaguye ya 71 ya FIFA yaraye iteranye, hatowe abayobozi bashya ba za Komite ziyobora udushami twa FIFA. Muri zo harimo n’ishinzwe guperereza ku myitwarire idahwitse ishobora kuvugwa ko bakozi bayo, iyi ikazayoborwa na Martin Ngoga, Umunyarwanda wakoze mu nzego nyinshi z’ubutabera n’amategeko.

Mu kuyobora iyi Komite yiswe ‘Investigatory Chamber of The Ethics Committee’, Bwana Ngoga azungirizwa na Bruno De Vita  wo muri Canada na Parasuraman Subramanian wo muri Malaysia.

Bwana Martin Ngoga asanzwe kandi ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’I Burasirazuba bita ‘Jumuiya Legislative Assembly’ ikorera i Arusha muri Tanzania.

Kuri Twitter Bwana Ngoga yanditse ko yishimiye inshingano nshya yahawe kandi ko azazisohoza mu bwitange n’ubunyamwuga bwuzuye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri iriya Nteko rusange yari iyobowe na Perezida wa FIFA Bwana Giani Infantino hatowe kandi abayobora Komite zikurikira:

Komite ishinzwe imyitwarire izayoborwa na Jorge Palacio ukomoka muri Colombia wungirijwe na Anin Yeboah  ukomoka muri  Ghana.

Komite ishinzwe ubujurire ku byerekeye imitwarire iyobowe na Vassilios Skouris  ukomoka mu Bugereki,  akaba yungirijwe n’abantu babiri barimo  María Claudia Rojas wo muri Colombia hamwe na Fiti Sunia wo mu birwa bya Samoa.

Komite ishinzwe ubujurire ku birego byose bireba abakozi ba FIFA iyobowe na Neil Eggleston ukomoka muri Amerika, wungirijwe na  Thomas Bodström ukomoka muri Suwede.

Hari kandi Komite ishinzwe imiyoborere, ubugenzuzi no kubahiriza amategeko iyobowe na Mukul Mudgal  wo mu Buhinde wungirijwe na Chris Mihm ukomoka muri Amerika.

- Advertisement -

Ikindi abagize iriya nteko rusange baganiriyeho ni uburyo igikombe cy’umupira w’amaguru mu bagore kigomba gutegurwa ndetse hemezwa n’ingengo y’imari ya FIFA muri mwaka wa 2023.

Mu Nteko rusange ya 71 ya FIFA yari iyobowe na Giani Infantino

Perezida Infantino yasabye abo bakorana gukomeza kongera imbaraga mu kuzamura umupira w’amaguru mu bagore ndetse bagasuzuma aho amakipe yabo ageze yitegura kuzitabira kiriya gikombe kizaba muri 2023.

Biteganyijwe ko amakipe 180 y’abagore ariyo azitabira amarushanwa ategura kiriya gikombe.

Muri 2019 hitabiriye amakipe 140 y’abagore. Infantino yasabye ko ariya makipe yahabwa uburyo bwo gukora ndetse ngo kwamamaza ibyo akora, agahabwa n’uburyo bwo kwimenyekanisha.

TAGGED:ColombiafeaturedFIFAInfantinoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Shekau Wayoboraga Boko Haram YIYAHUYE
Next Article Minisitiri Wagurishije Indege Y’ U Burundi Yasimbujwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?