Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mashami Yongerewe Amasezerano Y’Umwaka Umwe Atoza Amavubi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Mashami Yongerewe Amasezerano Y’Umwaka Umwe Atoza Amavubi

Last updated: 28 February 2021 12:16 pm
Share
SHARE

Mashami Vincent waherukaga gusoza amasezerano nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yongerewe umwaka umwe, ahabwa inshingano zo kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cyo mu 2021 n’icy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Mashami atoza Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru kuva muri Kanama 2018 ubwo yasimburaga Antoine Hey. Nta muntu bari bahataniye uyu mwanya kuri iyi nshuro.

Amakuru yizewe avuga ko mbere yo guhabwa amasezerano y’umwaka umwe, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryari ryamusabye gusinya amasezerano y’ukwezi kumwe ngo abanze atoze umukino wa Mozambique na Cameroon ariko arabyanga, asaba ko niba adasinyishijwe umwaka wuzuye hashakwa undi.

Amakuru aturuka muri FERWAFA na Minisiteri ya siporo yemeza ko Mashami yamaze guhabwa amasezerano y’umwaka umwe, ndetse ko bitangazwa mu masaha make.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yari yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko “bitarenze ku wa Gatanu, umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi azaba yatangajwe.”

Kuva muri Kanama 2018 ubwo Mashami yatangiraga gutoza Amavubi, yatoje imikino 23 atsinda itanu, anganya 11 mu gihe yatsinzwe irindwi. Ni imibare ariko idashimishije muri rusange kuko bivuze ko yatsinze 21.7%, anganya 47.8%, atsindwa 30.4%.

Mashami aheruka gufasha ikipe y’igihugu kugera muri kimwe cya kane cy’irushanwa nyafurika ry’amakipe y’ibihugu, agizwe n’abakina muri za shampiyona z’imbere mu bihugu, CHAN, ryabereye muri Cameroon.

TAGGED:featuredMashami Vincent
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
Next Article Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bunyoni Ararembye

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Abana Bagiye Gutozwa Guhesha Agaciro Imbyino Gakondo Nyarwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?