Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Menya Ibyo Ingengo Y’Imari Y’u Rwanda Izashorwamo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Menya Ibyo Ingengo Y’Imari Y’u Rwanda Izashorwamo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 May 2024 11:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Binyuze mu misoro no mu bundi buryo Leta y’u Rwanda ikusanyamo amafaranga, ubu ingengo y’imari yayo mu mwaka wa 2024/2025 yiyongereyeho 11.2% ni ukuvuga miliyari 574.5. Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko amafaranga yose y’iyi ngengo y’imari azashorwa mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Iby’iyo ngengo y’imari n’imishinga izashyirwamo byaraye bitangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana abibwira abagize Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi.

Yari amaze iminsi asaba Inteko kuwemeza ugatorwa kandi koko watowe.

Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024-2025 ingana na miliyari Frw 5,690.1, ikaba yariyongereyeho miliyari Frw 574.5 bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari Frw 5,115.6 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2023-2024.

Ndagijimana yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko ko muri iyi ngengo y’imari, amafaranga ava imbere mu gihugu azaba angana na 60%, ni ukuvuga miliyari Frw 3.414.4,  inkunga z’amahanga zikangana na miliyari Frw 725.3 bingana na 12.7% naho inguzanyo ni miliyari Frw  1.318.1 angana na 23.%.

Amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo zizishyurwa byihariye 83.2% by’ingengo y’imari yose.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Minisiteri y’imari buvuga ko ibi ibisobanura ko u Rwanda rwihagije ku ngengo y’imari kuri iki gipimo.

Ingengo y’imari yashyizwe mu nkingi eshatu zirimo iyo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, iyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’inkingi y’imiyoborere myiza.

Mu nkingi igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko buzaba bushingiye mu gufasha urwego rw’abikorera ku giti cyabo, ku guteza imbere ubumenyi butandukanye no kubyaza umusaruro umutungo kamere w’u Rwanda.

Ibikorwa bikubiye muri iki cyiciro byagenewe Miliyari Frw  3,393.6 bingana na 59.6%.

Ibikorwa bikubiye mu nkingi y’imibereho myiza byagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari Frw 1,511.7.0 bingana na 26.6% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2024-2025.

Ibikubiye mu nkingi y’imiyoborere myiza byagenewe Miliyari Frw 784.7 bingana na 13.8% by’Ingengo y’Imari yose y’umwaka wa 2024-2025.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel avuga  ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 8.2% muri 2023 urenga igipimo cya 6.2% cyari cyateganyijwe.

Ibi byatewe n’umusaruro mwiza w’urwego rw’inganda n’urwa serivisi.

Biteganyijwe ko uzazamuka ku kigero cya 6.6% muri 2024 ndetse na 6.5% muri 2025

Uyu mushinga w’itegeko rigena ingengo y’Imari ya Leta ya 2024/2025 wemejwe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, uhita woherezwa muri komisiyo kugira ngo iwusuzume.

TAGGED:featuredImariIngengoNdagijmanaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tanzania Igiye Kugurisha DRC Toni 500000 Z’Ibigori
Next Article IGP Namuhoranye Yagiye Gutsura Umubano Na Polisi Ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?