Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Menya Inzira Tour Du Rwanda 2025 Izacamo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Menya Inzira Tour Du Rwanda 2025 Izacamo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2025 11:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu minsi mike iri imbere Abanyarwanda barongera bishimire kureba isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda rizaba ku nshuro ya 17.

Rizangira ku Cyumweru tariki 23, Gashyantare,  rigatangirire mu mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro.

Hakazakinirwa agace kitwa Prologue kareshya na Kilometero enye, buri mukinnyi akazaba ahatana ku giti cye nyuma hakarebwa uwakoresheje  igihe gito kurusha abandi.

Mu mwaka wa 2022, Umufaransa Geniez Alexandre wa Total Energies niwe wegukanye aka gace akoresheje iminota 04:41, Umunyarwanda waje hafi ye  yabaye Uhiriwe Byiza Renus wari umuri inyuma ho amasegonda 22.

Gahunda y’uko isiganwa rizagenda ivuga ko agace ka mbere kazaba ari aka Gicumbi-Kayonza.

Kazatangirira mu karere ka Gicumbi mu Rukomo, bakazanyura ahitwa Ngarama berekeza mu Nyagatare bagere muri Gatsibo, barangirize urugendo muri Kayonza, bakoze intera ya Kilometero 158.

Hazakurikiraho agace kava Kigali kagana Musanze.

Bazahagurukira mu mujyi wa Kigali banyure Nyabugogo, bazamuke Shyorongi bakomeza mu karere ka Musanze, banyuze kwa  Nyirangarama, banaterere umusozi wa Buranga uri mu misozi izamuka cyane ugana mu Majyaruguru.

Musanze- Rubavu niyo izakurikiraho ikaba ireshya na kilometero  121.3.

Bizaba ari inshuro ya 14 iri siganwa rizaba rivuye i Musanze rigna  mu mujyi wa Rubavu, bikazaba kandi  inshuro ya kabiri aka gace gakinwe nyuma y’umwaka wa 2012.

Hazakurikiraho agace k’amakorosi ka Rubavu-Karongi  kareshya na 95.1.

Aka gace kareshya  na Kilometero 95.1, abasiganwa bazahagarukira mu mujyi wa Rubavu banyure mu Gishwati banyura mu karere ka Rutsiro ahazwi nka Congo-Nil bakomereze mu bice by’akarere ka Karongi banyuze i Rubengera, ikazaba ari inshuro ya munani iri riganwa riskorewe muri iki gice.

Bidatinze bazakomeza urugendo rwabo bave muri Rusizi bagana i Huye, urugendo rureshya na kilometero 114.

Bizaba ari ku nshuro ya 12 iri siganwa rirangirijwe mu Mujyi wa Huye. Abasiganwa bazagera muri Huye babanje guca mu Ishyamba rya Nyungwe.

Hazakurikiraho agace kabanziriza aka nyuma kazahera i Nyanza kakarangirira muri Kigali kuri Canal Olympia kareshya na Kilometero 131.5.

Agace ka nyuma Kigali Convention Center – Kigali Convention Center kazaba ari kagufi ariko ari injyanamuntu

Indeshyo yako ni Kilometero 73,6.

Abatuye Umujyi wa Kigali baba bahuruye ngo barebe uko abakina uriya mukino batanguranwa ku murongo wa nyuma.

 Muri aka gace, abasiganwa bazazenguruka mu bice bigize umujyi wa Kigali, bakazazamuka kwa Mutwe n’umusozi wa Mont Kigali benshi bita kuri Norvège.

TAGGED:AmagarefeaturedIsiganwaRwandaTour
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article AFC/M23 Irasaba Abaturage Bose Kuyiyoboka
Next Article Gicumbi: Impanuka Yitanye Abantu Batatu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Na Saudi Arabia Mu Gufasha Abaturage Gutekesha Gazi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?