Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, kimaze gutangaza ko guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa sita z”ijoro mu Rwanda hose hateganyijwe imvura irimo inkuba.
Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero eshatu na metero esheshatu ku isogonda.
Hagati aho ariko iteganyagihe ry’ejo Tariki 27 Kanama, rivuga ko hagati ya saa 00:00 na 06:00 nta mvura iteganyijwe mu Turere twose tw’Igihugu.
Umuyaga uraba uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero eshatu na metero eshanu ku isogonda.