RIB yemeje ko yataye muri yombi Ntazinda Erasme wayoboraga Akarere ka Nyanza nyuma yo kweguzwa n’Inama idasanzwe ya Njyanama yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 15, Mata, 2025.
Bivugwa ko yazize kunanirwa kuzuza inshingano ze.
Itangazo akarere ka Nyanza kasohoye nta byinshi mubyo Ntazinda Erasme yaba atarujuje byavuzwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira yabwiye itangazamakuru ko Ntazinda Erasme afunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.
Yirinze gutanga amakuru arambuye ku byo Ntazinda Erasme akurikiranwaho kugira ngo bitabangamira iperereza rikomeje.
Icyakora hari amakuru avuga ko Ntazinda yari asigaye akoresha ububasha yahabwaga n’amategeko mu buryo ‘butari bwo’.