Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2025 1:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Leta ishaka ko kwaka EBM biba ibya buri muguzi.
SHARE

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15, Kanama, 2025 cyatanze Miliyoni Frw 464 y’ishimwe ku baguzi 40,905 basabye fagitire za EBM ku bicuruzwa na serivisi bicibwaho umusoro ku nyongeragaciro, TVA.

Ni fagitire zasabwe guhera muri Mata kugeza muri Kamena, 2025, gusa gahunda yo guhemba abasaba abacuruzi izo nyemezabuguzi yatangiye mu mwaka wa 2024.

Kuva byatangizwa kugeza ubu, amafaranga y’ishimwe kubatse EBM  kuri TVA yose hamwe arenga Miliyari Frw 1.5 ku baguzi ba nyuma 130,000.

Iteka rya Minisitiri ryerekeye ishimwe rishingiye kuri TVA riteganya ko umuguzi wa nyuma uhashye ibintu atagamije ubucuruzi ahubwo ari ibyo gukoresha ku giti cye, ahabwa ishimwe ringana na 10% by’umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire yahawe.

Kugira ngo abe mu bemerewe ishimwe, agomba kwiyandikisha no gutanga amakuru arimo amazina ye, nimero ya telefone yo mu Rwanda, konti ya Mobile Money cyangwa iya Banki, nomero z’indangamuntu ku Banyarwanda cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe ku banyamahanga.

Kwiyandikisha bikorwa ukanze *800# kuri telefoni ngendanwa ugakurikiza amabwiriza, cyangwa ugakoresha urubuga MyRRA.

Ubu buryo kandi bunakoreshwa mu gukurikirana uko ishimwe rigenda ryiyongera.

Ikigo Rwanda Revenue Authority kivuga ko kugeza ubu abaguzi ba nyuma hafi 200,000 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’ishimwe kuri TVA kandi bose basabye fagitire zirenga miliyoni enye zinjije umusoro wa TVA ugera kuri Miliyari Frw 33.

Kugira ngo umuguzi ahabwe ishimwe, umusoro ku nyongeragaciro ugaragara ku nyemezabuguzi yahawe ugomba kuba waramenyekanishijwe ukanishyurwa.

Mu gusaba fagitire ya EBM, umuguzi yibutsa umucuruzi gushyira kuri fagitire nimero ye ya telefoni yakoresheje yiyandikisha.

Iyo umucuruzi yanze kubikora, umukiliya agomba kubimenyesha ikigo cy’imisoro n’amahoro, agatanga amakuru arimo izina na ‘TIN number’ y’umucuruzi, aho akorera, itariki yaguriyeho, icyemezo cy’uko yishyuye (kuri Mobile Money cyangwa Banki), n’umubare n’agaciro k’ibyo yaguze.

Icyo gihe uwo muguzi ahabwa ishimwe ry’inyongera ringana na 50% ku bihano umucuruzi aciwe.

Amakuru ku bacuruzi batubahirije amategeko, atangwa kuri WhatsApp hakoreshejwe nomero: 0739008010.

Mu kongerera abaguzi amahirwe babona, Rwanda Revenue Authority iherutse kwinjira mu bufatanye n’ibigo QT Global Software Ltd na AMBI Tech Ltd, ubufatanye bwiswe “TengaPromo”.

Bugamije gutuma umuguzi wa nyuma uhashye ibintu bicibwa umusoro wa TVA, kuri fagitire ashyiraho nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha, bikamuhesha amanota.

Buri manota abonye, aba afite ibihembo bigendana nayo birimo no gukinira amahirwe ya tombola aboneka ukanze *562#, ukaba watsindira amafaranga ari hagati ya Frw 50,000 na Miliyoni Frw 1.

Abaguzi basaga 1,200 bashobora gutsindira ibihembo bishobora kugera muri miliyoni 50 Frw buri kwezi.

Leta y’u Rwanda ishaka ko amafaranga ikenera mu guteza imbere ubukungu bwayo yose ava mu baturage binyuze mu misoro.

TAGGED:AbacuruzifeaturedInyemezabwishyuRwandaTVAUbukunguUmusoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?
Next Article Undi Mugore Yafatanywe Urumogi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?