Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15, Kanama, 2025 cyatanze Miliyoni Frw 464 y’ishimwe ku baguzi 40,905 basabye fagitire za EBM ku bicuruzwa na serivisi bicibwaho umusoro ku nyongeragaciro, TVA.
Ni fagitire zasabwe guhera muri Mata kugeza muri Kamena, 2025, gusa gahunda yo guhemba abasaba abacuruzi izo nyemezabuguzi yatangiye mu mwaka wa 2024.
Kuva byatangizwa kugeza ubu, amafaranga y’ishimwe kubatse EBM kuri TVA yose hamwe arenga Miliyari Frw 1.5 ku baguzi ba nyuma 130,000.
Iteka rya Minisitiri ryerekeye ishimwe rishingiye kuri TVA riteganya ko umuguzi wa nyuma uhashye ibintu atagamije ubucuruzi ahubwo ari ibyo gukoresha ku giti cye, ahabwa ishimwe ringana na 10% by’umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire yahawe.
Kugira ngo abe mu bemerewe ishimwe, agomba kwiyandikisha no gutanga amakuru arimo amazina ye, nimero ya telefone yo mu Rwanda, konti ya Mobile Money cyangwa iya Banki, nomero z’indangamuntu ku Banyarwanda cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe ku banyamahanga.
Kwiyandikisha bikorwa ukanze *800# kuri telefoni ngendanwa ugakurikiza amabwiriza, cyangwa ugakoresha urubuga MyRRA.
Ubu buryo kandi bunakoreshwa mu gukurikirana uko ishimwe rigenda ryiyongera.
Ikigo Rwanda Revenue Authority kivuga ko kugeza ubu abaguzi ba nyuma hafi 200,000 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’ishimwe kuri TVA kandi bose basabye fagitire zirenga miliyoni enye zinjije umusoro wa TVA ugera kuri Miliyari Frw 33.
Kugira ngo umuguzi ahabwe ishimwe, umusoro ku nyongeragaciro ugaragara ku nyemezabuguzi yahawe ugomba kuba waramenyekanishijwe ukanishyurwa.
Mu gusaba fagitire ya EBM, umuguzi yibutsa umucuruzi gushyira kuri fagitire nimero ye ya telefoni yakoresheje yiyandikisha.
Iyo umucuruzi yanze kubikora, umukiliya agomba kubimenyesha ikigo cy’imisoro n’amahoro, agatanga amakuru arimo izina na ‘TIN number’ y’umucuruzi, aho akorera, itariki yaguriyeho, icyemezo cy’uko yishyuye (kuri Mobile Money cyangwa Banki), n’umubare n’agaciro k’ibyo yaguze.
Icyo gihe uwo muguzi ahabwa ishimwe ry’inyongera ringana na 50% ku bihano umucuruzi aciwe.
Amakuru ku bacuruzi batubahirije amategeko, atangwa kuri WhatsApp hakoreshejwe nomero: 0739008010.
Mu kongerera abaguzi amahirwe babona, Rwanda Revenue Authority iherutse kwinjira mu bufatanye n’ibigo QT Global Software Ltd na AMBI Tech Ltd, ubufatanye bwiswe “TengaPromo”.
Bugamije gutuma umuguzi wa nyuma uhashye ibintu bicibwa umusoro wa TVA, kuri fagitire ashyiraho nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha, bikamuhesha amanota.
Buri manota abonye, aba afite ibihembo bigendana nayo birimo no gukinira amahirwe ya tombola aboneka ukanze *562#, ukaba watsindira amafaranga ari hagati ya Frw 50,000 na Miliyoni Frw 1.
Abaguzi basaga 1,200 bashobora gutsindira ibihembo bishobora kugera muri miliyoni 50 Frw buri kwezi.
Leta y’u Rwanda ishaka ko amafaranga ikenera mu guteza imbere ubukungu bwayo yose ava mu baturage binyuze mu misoro.