Minisiteri y’uburezi n’iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango zatangije ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyeshuri kugira isuku muri byose.
Babwise ‘Fresheri ku Ishuri’, bwibutsa abanyeshuri ko isuku atari isoko y’ubuzima gusa ahubwo ari n’uburyo bwiza bwo kwirinda ibyarogoya imyigire iboneye.
Muri bwo, abanyeshuri, abarimu n’abandi bafite uruhare mu burezi bazakomeza kubwirwa ibyiza byo gutuma ahantu hahorana isuku, hagakorerwa ibyo bita ‘isuku n’isukura’.
Minisiteri y’uburezi yasabye abarimu n’abayobozi b’amashuri gushyiraho gahunda ihamye y’isuku.
Atangiza iyi gahunda mu rwunge rw’amashuri rwa Karembure, Joseph Nsengimana uyobora Minisiteri w’uburezi, yavuze ko iyi gahunda igamije gukomeza kunoza isuku by’umwihariko ku ishuri nk’uko bimeze n’ahandi mu gihugu.
Yasabye abarezi, ababyeyi, n’abanyeshuri kugira uruhare muri iyi gahunda
Si mu Mujyi wa KigaIi mu Murenge wa Gahanga ahitwa Groupe Scolaire Karembure byabereye gusa, ahubwo byabareye no mu zindi ntara harimo no ku Nkombo mu Karere ka Rusizi.
I Karembure niho Minisitiri w’uburezi, Joseph Nsengimana yagiye kwifatanya n’abahiga n’abaharerera.
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa bateye ibiti mu rwego rwo gutuma mu mashuri hazaba ahantu hasa neza kandi hatanga umwuka mwiza wo guhumeka.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana yavuze ko ubwo bukangurambaga buzaguka bukazagezwa no mu miryango abanyeshuri bakomokamo.
Ati: “Turi mu gikorwa cy’ubukangurambaga twise ‘Fresheri ku Ishuri’ nka kimwe mu bikorwa by’ubukangurambaga buri mu gihugu hose bwiswe ‘Isuku Hose Campaign’. Twahisemo gukorera ubu bukangurambaga mu mashuri kuko tuzi ko ibyo abana bafashe mu mutwe, bihinduka ibintu bizabaranga mu buzima bwabo.”
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB, Dr Nelson Mbarushimana we yifatanyije n’abanyeshuri ba Groupe Scolaire Saint Jean Pierre Nkombo muri bukangurambaga bwo kwimakaza isuku ku mashuri.